Mu gikorwa cyo gutanga amatungo magufi ku bafite ubumuga batishoboye bo mu mirenge ya Kanyinya, Kigali na Mageragere yo mu karere ka Nyarugenge, hatangajwe ko nta muntu ufite ubumuga ukwiye kwirirwa ku muhanda asabiriza kuko bimutesha agaciro.
Rusiha Gaston Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga, ku wa 18 Mutarama 2013, ubwo yari mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriye igikorwa cyo gutanga amatungo magufi ku miryango 150 y’ abafite ubumuga, yatangaje ko muri iki gihe bahawe umwanya mu nzego za Leta, bakabona ababahagarariye kuva ku rwego rw’Akagari kugeza mu Nteko Ishinga Amategeko, nta muntu ufite ubumuga ukwiye kwirirwa ku muhanda asabiriza, kuko uretse kwitesha agaciro we ubwe aba anagatesha igihugu.
Yagaragaje ko ubu abafite ubumuga bashyizwe mu byiciro by’Ubudehe bishobora gutuma bahabwa inka bakorora nk’abandi banyarwanda, kandi Leta yashyizeho uburyo butandukanye bafashirizwamo. Akomeza avuga ko Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga na yo izakomeza ubuvugizi nk’ubwakozwe mu Karere ka Nyarugenge hakaboneka izo hene 150, kandi ko bizakomeza. Yagaragaje ko muri gahunda bafite nk’urugaga, ari ugukomeza gukangurira abacyifitemo gusabiriza kuva mu muhanda, kuko hari byinshi umuntu ufite ubumuga ashobora gukora, muri iki gihe bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Karisa Pierre, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza, na we wari witabiriye icyo gikorwa, yabasabye korora neza amatungo bahawe akababera intangiriro y’iterambere mu miryango yabo.
Karonkano Etienne, umwe mu bahawe amatungo yashimiye ubufasha bahawe n’uko Leta y’u Rwanda ikomeje kubaba hafi, agaragaza kandi ko bagiye kuyitaho bakayafata neza, akagira icyo abamarira.



















TANGA IGITEKEREZO