Aba ni abajyanywe mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho nyuma y’inyigisho bahawe n’Itore ry’Abapantikoti mu Rwanda abagera kuri 222 bafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi bari bafite zirimo kunywa inzoga n’ibiyobyabwenge, ahubwo bakigira mu gakiza bakanabatizwa.
Uku kujya mu gakiza aba bizera bashya ba ADEPR babigaragaje ubwo babatizwaga mu mazi menshi, kandi bakaba bashimangira ko biyemeje kureka ingeso mbi zari zarabagize imbata.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo bageze Iwawa kandi bakavuga ko hari impinduka bagize nyuma yo kuhagera, kuko bamwe muri bo baje bumva batabishaka kandi bakaba bari barokamwe no kunywa itabi, inzoga, urumogi, ndetse n’ibindi biyobyabwenge utaretse n’ibikorwa by’urugomo.
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasiteri Sibomana Jean avuga ko biyemeje kuba abafatanyabikorwa n’Ikigo cya Iwawa, mu binyanye no kwigisha ijambo ry’Imana, kwigisha gusoma no kwandika ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Sibomana agira ati “Nk’abafatanyabikorwa rero turifuza ko twafatanya cyane cyane mu kintu cy’ivugabutumwa cyane tukagishyira imbere, kuko ijambo ry’Imana riri mu bigorora imitima y’abantu bakongera bagasubira mu mwanya mwiza wo kuba abantu bazima bafitiye igihugu akamaro (…)”.
Bizimana Syliverien ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’Iwawa avuga ko iki gikorwa cyo kubatizwa kw’abo bagorora bacyakiriye neza, kuko Ijambo ry’Imana baryifashishwa mu gusubiza abantu ku murongo. Uretse aba babatijwe kandi hari 13 bakiriwe nk’Abagarukiramana.
Ikigo Ngororamuco cy’Iwawa kuri ubu kurimo abagororwa bagera ku 1930, abenshi bakaba ari ababa barafatiwe mu bikorwa by’urugomo n’ibiyobyabwenge, bakajyanwa Iwawa kwigisha amasomo y’imyuga n’andi mboneragihugu abafasha kugaruka mu nzira nziza.



















TANGA IGITEKEREZO