00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize Assopte bavuga ko inzibutso zidasurwa nazo zakwitabwaho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 July 2012 saa 08:05
Yasuwe :

Abagize Coperative Assopte y’abahinzi b’icyayi mu gishanga cya Cyohoha-Rucyeli basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga, bahatangira ubuhamya banarugenera inkunga.
Kuwa 30 Kamena 2012 nibwo itsinda ry’abantu 65 basuye uru rwibutso rwa Rusiga ruri mu Karere ka Rulindo, bose bakaba abakozi ba Assopte bari bahagarariye bagenzi babo bose hamwe 8000 bakorera iyi Koperative.
Mu butumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Rusiga, Rubumbira Claver umuyobozi wa Assopte yavuze ko ari (…)

Abagize Coperative Assopte y’abahinzi b’icyayi mu gishanga cya Cyohoha-Rucyeli basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rusiga, bahatangira ubuhamya banarugenera inkunga.

Kuwa 30 Kamena 2012 nibwo itsinda ry’abantu 65 basuye uru rwibutso rwa Rusiga ruri mu Karere ka Rulindo, bose bakaba abakozi ba Assopte bari bahagarariye bagenzi babo bose hamwe 8000 bakorera iyi Koperative.

Mu butumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Rusiga, Rubumbira Claver umuyobozi wa Assopte yavuze ko ari ibyo kwishimirwa ko u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge, ariko ku ruhande rwe avuga ko ubwigenge nyakuri bwabonetse kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo Abanyarwanda babonaga uburenganzira bungana mu gihugu. Rubumbira avuga ko indi myaka 32 yose yapfuye ubusa kuko ngo impunzi zari nyinshi n’abandi benshi bagahezwa mu gihugu.

Ikindi cyavugiwe kuri uru rwibutso ni uko abacitse ku icumu bo muri aka gace n’aaabahigaga ubu bose bibumbiye mu ishyirahamwe rimwe bise “Twiyunge Sacco”, bakaba baranateye igiti bise icy’ubumwe n’ubwiyunge. Baterana buri wa kane ngo bashakire hamwe icyabateza imbere, bagatanga ubutumwa bw’uko ubwiyunge babugezeho nk’uko byemezwa n’umusaza Rugambwa.

Kamanayo Pierre Celestin uhagarariye abarokotse b’I Rusiga avuga ko abandi Banyarwanda bagomba kubigiraho ubumwe n’ubwiyunge nyabwo. Umuyobozi w’akarere kungirije ka Rulindo ushinzwe ubukungu Mulindwa Protais yavuze ko kwibuka uru rwibutso ari iby’agaciro kuko inzibutso nk’izi zidasurwa nazo ziba zikwiye kwitabwaho. Abagize Koperative Assopte batanze inkunga y’ibihumbi Magana ane byo gufasha mu mirimo y’isana ry’uru rwibutso rugifite byinshi byo kurukorwaho, dore ko runashyinguwemo abantu 6076.

Koperative Assopte ifite icyicaro mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, iigizwe n’abahinzi b’icyayi 5000 n’abandi bakozi 3000 b’ingeri zinyuranye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages