Abanyamuryango ba Rotary club baturutse mu bihugu bya Uganda u Burundi n’u Rwanda bateraniye i Kigali mu mahugurwa agamije kubungura ubumenyi mubyo bakora.
Nkuko Kacheche Vumi uhararariye abibumbiye mu muryango wa Rotary Club barangije amashuri yisumbuye amakuru na Kaminuza mu Rwanda (Rotaract) yabitangarije IGIHE, muri aya mahugurwa barebera hamwe uburyo urubyiruko rwaba urufunguzo rw’iterambere mu bihugu baturukamo.
Kacheche Vumi ati “Muri aya mahugurwa turebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu. Twigira hamwe uko twagira uruhare mu bikorwa by’iterambere gufasha abatishoboye byose tubiganisha ku bukungu burambye.”
Esther Kabera uturuka mu gihugu cy’u Burundi waganiriye na IGIHE yadutangarije ko iyo bahuriye mu mahugurwa ariwo mwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye Afurika ndetse n’Isi muri rusange. Esther ati “ Tubona n’akanya ko kwiga imico y’ikindi gihugu.”
Umuryango wa Rotary watangiye mu mwaka 1905 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukaba uri mu bihugu bitandukanye ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO