00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore ba rwiyemezamirimo bahawe impamyabushobozi na Jeannette Kagame

Yanditswe na

Ntirenganya Jotham

Kuya 27 July 2012 saa 11:06
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame Madamu wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga inyemeza bushobozi (certificates), ku bagore ba rwiyemezamirimo barangije amahugurwa y’amezi 6, ku bijyanye no gucunga imari.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012, muri Serena Hotel i Kigali, Jeannette Kagame yabanje kwerekwa imirimo itandukanye aba bagore bakora, bamubwira n’iterambere iyo mirimo yagiye ibagezaho.
Mu mirimo itandukanye bagaragaje, harimo (…)

Madamu Jeannette Kagame Madamu wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yayoboye umuhango wo gutanga inyemeza bushobozi (certificates), ku bagore ba rwiyemezamirimo barangije amahugurwa y’amezi 6, ku bijyanye no gucunga imari.

Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012, muri Serena Hotel i Kigali, Jeannette Kagame yabanje kwerekwa imirimo itandukanye aba bagore bakora, bamubwira n’iterambere iyo mirimo yagiye ibagezaho.

Mu mirimo itandukanye bagaragaje, harimo umugore ubumba amatafari ahiye, ukora imitako iva mu mahembe y’inka, imyambaro itandukanye, ndetse harimo n’uwihangiye umurimo wo kubaka ingo, binyuze mu bujyanama kandi nawe avuga ko bimubeshejeho.

Umugore wese yemerewe guhugurwa yishyurirwa amasomo, icyo kurya n’icumbi, igihe cyose imishinga yatanze yemewe nyuma y’isuzuma, agahita atangira mu Ishuri Rikuru ry’Ixungamutungo n’amabanki (SFB).

Iyo bageze mumahugurwa, biga kwamamaza, gucunga umutungo n’abakozi, kumenya neza ibyinjira n’ibisohoka, gukora ingengo y’imari, no kwiga uko umuntu abyaza inyungu inguzanyo yahawe na banki.

Kuri ibyo, hiyongeraho ingendo shuri zo mu gihugu no mu mahanga, amahugurwa yarangira bagahemba abarangije ari indashyikirwa.

Abarimu batanga amahugurwa, baturuka muri SFB, ndetse no muri William Davidson Institute (WDI) yo muri Kaminuza ya Michigan yo muri Amerika.

Murebwayire Christine wavuze mu izina ry’abahuguwe, yavuze ko umugore agihura n’imbogamizi zo kutabona ingwate muri banki, amashuri make, n’umubare uhugurwa ukaba ukiri muto ugereranije n’abagore bari mu Rwanda, ariko bashimira cyane kuba iyo gahunda yarageze no kubagore batize.

Murebwayire na bagenzi be, basabye ko bahabwa uburenganzira bakajya bahugura abandi, ariko bagahera kubana bakiri bato, nk’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, na Kaminuza.

Murebwayire yagize ati ”Kuva twariteje imbere kandi bamwe tutarize, bivuze ko abo bana bize bagera kubirenze ibyo twagezeho”.

Jeannette Kagame yabemereye ko bazahugura abandi, abemerera n’ubuvugizi ku bijyane n’ingwate z’inguzanyo, abasaba gukunda ibyo bakora, kongera ubumenyi, no guharanira kuba indashyikirwa.

Yongeye ho ati ”Mu masomo muhabwa hagomba kujyamo ikoranabuhanga kugirango mubashe kumenyekanisha ibicuruzwa byanyu kuri internet”.

“Goldman Sachs 10.000 women”, niyo yatangije uyu mushinga w’imyaka 5 muri 2008, ukorera mu bihugu 30 ku Isi yose, kandi mu Rwanda umaze guhugura abagore basaga 240.

Ikindi kandi, “Goldman Sachs 10.000 women” ihemba abagore 4 ba mbere barangije neza kuri buri kiciro, bityo kuri iyi nshuro ya munani, abo 4 bahawe Amadorali y’Amerika 1,000 buri muntu.

Foto:Imbuto Foundation


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages