00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore barakangurirwa kugira uruhare mu mibanire myiza n’abo bashakanye

Yanditswe na

J.de Dieu Serugendo

Kuya 11 November 2012 saa 11:40
Yasuwe :

Mu mahugurwa ku bagize Inama y’ Igihugu y’ Abagore abera mu Karere ka Nyarugenge agamije kurebera hamwe iterambere ry’umuryango nyarwanda binyuze mu mibanire myiza hakumirwa ihohoterwa mu bashakanye, abari muri aya mahugurwa bahawe ibiganiro bifasha abashakanye kubana neza.
Abari muri aya mahugurwa bigishijwe ko guhitamo neza uwo muzabana, kuganira hagati y’abashakanye, biri mu bikomeza ingo. Ibi ngo bifasha abashakanye, kurwanya ubukene, kwiteza imbere no gukoresha neza umutungo.
Aya (…)

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’Inama y’Igihugu y’Abagore nyuma y’uko mu kwezi kwahariwe Umuryango hagaragaye ibibazo mu mibanire y’abashakanye. Hahuguwe abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore ku karere no mu mirenge, kugira ngo na bo bajye guhugura abandi bagore mu tugari n’imidugudu bikazafasha mu kongera imibanire myiza y’abagize umuryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho Myiza, atangiza aya mahugurwa yagaragaje ko umugore nk’umusemburo w’iterambere akwiye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ihohoterwa rimukorerwa no kunoza imibanire myiza mu muryango we.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages