00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bihurije hamwe ngo bigishanye iby’iterambere

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 March 2013 saa 02:26
Yasuwe :

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange ku mugoroba w’uwa karindwi Werurwe 2013, ubwo yitabiraga igikorwa cy’umugoroba w’ababyeyi mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, yashimiye abagore uburyo bihurije hamwe ngo bigishanye iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye abagore bagize igitekerezo cyo guhurira hamwe kugira ngo bigishanye ibijyanye n’iterambere n’imibanire myiza mu miryango, anabakangurira gukomeza gushishikariza abandi bagore b’aka kaarere (…)

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange ku mugoroba w’uwa karindwi Werurwe 2013, ubwo yitabiraga igikorwa cy’umugoroba w’ababyeyi mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, yashimiye abagore uburyo bihurije hamwe ngo bigishanye iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye abagore bagize igitekerezo cyo guhurira hamwe kugira ngo bigishanye ibijyanye n’iterambere n’imibanire myiza mu miryango, anabakangurira gukomeza gushishikariza abandi bagore b’aka kaarere gukora ibikorwa nk’ibyo bizatuma Umuryango Nyarwanda ukomeza kwiyubaka kandi ukabana mu mahoro.

Mukasonga yasabye abo bagore gukomeza kwita ku burere bw’ abana babo bakaganira umunsi ku wundi, kugira ngo bamenye ibibazo bafite banashobore kubarinda kujya mu ngeso mbi zo kwiyandarika no kunywa ibiyobyabwenge.

Mukabaranga Frorence, umwe mu batangije uwo mugoroba w’ababyeyi akaba n’ Umuyobozi w’ inama y’Igihugu y’Abagore muri ako Kagari, yagaragaje ko kuva batangira hari byinshi bishimira birimo ko bakanguriye abagore ibijyanye no kubana neza n’abagabo, kwitabira gahunda za Leta no gukorana n’ amabanki.

Umurenge wa Kimisagara ni umwe mu mirenge ivugwamo cyane ihohoterwa ryo mu ngo mu Karere ka Nyarugenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages