00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore n’urubyiruko mu turere 6 bagiye guterwa inkunga na BDF

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 28 November 2012 saa 12:59
Yasuwe :

Uturere byagaragaye ko tukiri hasi cyane ari two Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Ruhango, ni two tuzaherwaho muri gahunda ya Leta yo gushyiraho ikigega cyunganira abagore n’urubyiruko mu kubona inguzanyo.
Iyi gahunda iratangira ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012, aho bitangirire mu Karere ka Nyaruguru nk’akarere kagaragaye ko gakennye cyane muri utu dutandatu.
Ku itariki ya 27 Ugushyingo ubwo i Kigali habaga inama yafashe iki cyemezo, Minisiteri (…)

Uturere byagaragaye ko tukiri hasi cyane ari two Karongi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Ruhango, ni two tuzaherwaho muri gahunda ya Leta yo gushyiraho ikigega cyunganira abagore n’urubyiruko mu kubona inguzanyo.

Iyi gahunda iratangira ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2012, aho bitangirire mu Karere ka Nyaruguru nk’akarere kagaragaye ko gakennye cyane muri utu dutandatu.

Ku itariki ya 27 Ugushyingo ubwo i Kigali habaga inama yafashe iki cyemezo, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ku bufatanye n’Ikigo cya Leta Gitanga Ubwishingizi ku Ngwate BDF, hamwe n’abafatanyabikorwa bose barimo ama Banki, Ibigo by’Imari n’abandi, barebeye hamwe uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa.

Munyaneza Julienne, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yasobanuye impamvu y’iyi gahunda agira ati “Twahuriye hamwe n’abafatanyakiborwa kuko bakorera hirya no hino mu gihugu kandi hari serivisi bo batanga tutagombye kongera gusubiramo. Muzi ko mu Rwanda abagore ari 52%, wakongeraho n’urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35 bagakabakaba muri 90%.”

Carine Umugwaneza Ushinzwe Imenyekanisha muri BDF nk’umufatanyabikorwa muri iki gikorwa, ati “Tuzibanda ku bashaka kwikorera cyangwa ku bari muri Koperatie ariko batangiye gukora ariko bakiri hasi. Byibuze bazaba bari hagati y’abakozi batatu n’abakozi 75. Bazaba bemerewe guhabwa inkunga uhereye kuri miliyoni 10 kuzamura.”

Mu Rwanda abagore n’urubyiruko bagize umubare munini w’abaturage. Mu gihe imibare igaragaza ko ari na bo bagaragara mu bakennye cyane, hari gahunda yo kubazamura haherewe ku bari mu turere dukennye kurusha utundi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages