00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahesha b’inkiko b’utugari ntibavuga rumwe n’ababigize umwuga

Yanditswe na

Eugenie Umuhoza

Kuya 14 March 2013 saa 11:58
Yasuwe :

Mu gihe inzego z’ubuyobozi bw’utugari n’imirenge zihabwa inshingano n’amategeko y’u Rwanda bwo kurangiza imanza nk’abahesha b’inkiko ariko batari ab’umwuga, abakora ako kazi mu buryo bw’umwuga bavuga ko aba bayobozi hari igihe batabikora neza, cyangwa se inshingano zabo zikagongana.
Umwe mu bahesha b’inkiko babigize umwuga utarashatse ko umwirondoro we ugaragazwa, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “badutwaye akazi twakagombye gukora ngo tugahemberwe bo bakagakorera ubuntu, kandi bafite (…)

Mu gihe inzego z’ubuyobozi bw’utugari n’imirenge zihabwa inshingano n’amategeko y’u Rwanda bwo kurangiza imanza nk’abahesha b’inkiko ariko batari ab’umwuga, abakora ako kazi mu buryo bw’umwuga bavuga ko aba bayobozi hari igihe batabikora neza, cyangwa se inshingano zabo zikagongana.

Umwe mu bahesha b’inkiko babigize umwuga utarashatse ko umwirondoro we ugaragazwa, mu kiganiro na IGIHE yagize ati “badutwaye akazi twakagombye gukora ngo tugahemberwe bo bakagakorera ubuntu, kandi bafite n’izindi nshingano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo I, Rusembuza Gasipard, avuga ko ubusanzwe bafite inshingano zo kurangiza imanza z abaturage, haba mu birebana n’ubucuruzi cyangwa se imbonezamubano.

Ngo usanga bahura n’inzitizi zo kuba batarize amategeko n’amahugurwa bahabwa ntabwo ahagije rimwe na rimwe bikabatera gukora amakosa, kandi hari n’ibihano bahabwa bagacibwa n’amande ku mwuga badahemberwa, mu gihe hari ababigize umwuga banabihemberwa bagombye kubikora.

Uhagarariye Abahesha b’inkiko babigize umwuga Habimana Vedaste asobanura ko iyo urebye usanga abahesha b’inkiko batabigize umwuga baba abo mu murenge no mu tugari barangiza imanza uko babyumva, rimwe na rimwe ntibanakurikize amategeko kandi mu mirangirize y’urubanza, bisaba umuntu usobanukiwe n’amategeko.

Minisitiri w’ubutabera Karugarama Tharcisse yagize ati “mu nshingano abayobozi b’utugari bahabwa, no kurangiza imanza z’abaturage birimo mu buryo bwo gukiza amatiku. Ariko na none usanga bamwe babikora nabi kubera amarangamutima no kutabikunda.”

Yongeyeho ko bagomba kubikora kuko ari abayobozi, batagomba guhitamo ibyo bazakora cyangwa batazakora.

Akenshi usanga Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari batinda kurangiza imanza z’abaturage banga ko bababona nabi. Ku ruhande rumwe batinya ko uwatsinzwe yakumva ko arenganyijwe, kubera ko babana umunsi ku munsi bikazateza umwuka mubi.

Abahesha b’inkiko babigize umwuga bo bakaba basanga umwuga wabo ushyirwaho n’itegeko kandi usanzwe ubatunze barawambuye imbaraga wari ufite zigahabwa abasanzwe bafite akandi kazi bahemberwa, bityo hakaba aho bagonganira mu kurangiza imanza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages