Imwe mu miryango y’Abanyarwanda iracyafite ikibazo cyo kubyara abana benshi, bikabaviramo kutabona ibihaza abana babo, ndetse no kubura ibyangobwa bisabwa mu kugira imibereho myiza. Hari kandi n’abandi bahinzi bahingira abishoboye bagera kuri 77%.
Ibi ni ibyatangajwe na Tumushime Francine Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegestsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, aho avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na EICV3 2010 na 2011, bwa garagaje ko ingo zirimo imiryango minini zigera kuri 65% usanga bafite abana bari hejuru ya batanu.
Avuga ko imiryango ifite abana benshi ikunze guhura n’ibibazo byo kutababonera amafunguro ahagije, kutababonera ubwishingizi bwo kwivuza ndetse no kutabona ibyangobwa by’ishuri n’ibindi bitandukanye.
Ubu bushakashatsi bugaragaza na none abatindi nyakujya bari ku kigereranyo cya 24%, mugihe ubusumbane bw’umukene n’umukire nabwo bukiri hejuru cyane. Abahinzi bahingira abishoboye ngo bari ku kigereranyo cya 77% bakaba n’abakene nyakujya.
Tumushime avuga ko ibi byose bishobora gukemuka, mu gihe Abanyarwanda ba kwitabira kubyara bake, no kwita ku mibereho y’imirango yabo. Agira ati “Abahinzi bakwiriye kwitabira gukora ubuhinzi bw’umwuga kuruta guhingira inda gusa, badasagurira n’amasoko”
Mu bindi byakwitanwaho ngo ni ukongera inganda nyinshi mu gihugu no gutanga imirimo kuri benshi, kongera ubumenyi buhagije ku baturage mu kwihangira imirimo no gufasha abakene mu kwiteza imbere.
























TANGA IGITEKEREZO