Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi barinubira ko isaranganywa ry’imirima mu gishanga cya Bugarama ritakozwe mu mucyo nk’uko amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi yabigennye bityo bakaba basaba kurenganurwa.
Nyuma yo kumva ibibazo by’aba baturage, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwashyizeho komisiyo yo kugenzura no guca akarengane muri iri saranganywa ry’imirima, byagaragara ko hari abayihawe batayikwiye bakayamburwa.
Kugira ngo igishanga cya Bugarama gicikemo akajagari kandi kirusheho gutanga umusaruro, Ministeri y’ubuhinzi yafashe ingamba y’uko cyacungwa na Leta akaba ariyo igena uburyo abaturage bagomba kugihinga harimo n’isaranganywa ry’imirima yacyo hibandwa cyane cyane ku bari basanzwe bahingamo umuceri nk’igihingwa cyiganjemo. Hagati aho ariko abaturage b’umurenge wa Bugarama bavuga ko abari bashinzwe kubagabanya no kubereka imirima batabikoze mu mucyo kuko ngo usanga harabayemo amarangamutima n’icyenewabo.
Ubuyobozi bw’akarere nabwo ngo busanga ibi aba baturage bavuga aribyo koko hakurikijwe amakuru yagiye atangwa n’amaraporo atandukanye nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimama Oscar yabisonanuriye ORINFOR.
Mu rwego rwo guca akarengane mu isaranganywa ry’imirima muri iki gishanga cya Bugarama hagatahurwa abayitanze ku buryo bunyuranyije n’amabwiriza ndetse n’abayibonye batayikwiye, hahise hashyirwaho komisiyo yo kubicukumbura izaba igizwe n’ushinzwe ubuhinzi mu karere, ushinzwe ibidukikije, abaturage batanu b’inyangamugayo ndetse n’abahagarariye ingabo na Polisi. Nzeyimana Oscar avuga ko aho bizagaragara ko hari uwabonye umurima atabikwiye azawamburwa nkuko akomeza abisobanura.
Igishanga cya Bugarama gikorwaho n’Imirenge ine y’akarere ka Rusizi ariyo Bugarama, Nyakabuye, Muganza na Gikundamvura ku buso bwa Hegitari 1500. Iki gishanga cyasaranganyijwe mu Myaka ya 2009 na 2010 gitangira guhingwamo bwa mbere muri kanama 2011 ubu hakaba hakoreramo amakoperative ane ariyo COPRPRIKI,CAHEMU, Jya mbere muhinzi w’umuceri, na CIMUNYA.
Inkuru ya ORINFOR



















TANGA IGITEKEREZO