00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahoze muri FDRL barasaba bagenzi babo gutahuka mu mahoro

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 October 2012 saa 08:04
Yasuwe :

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari bamaze amezi atatu mu Kigo cya Mutobo aho bigishijwe amasomo atandukanye harimo n’ayo gukunda Igihugu, barasaba abo bari kumwe muri Kongo gutahuka bakaza bakubaka igihugu cyabo. Ubwo ku wa 16 Ukwakira basozaga ingando barimo, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku Rugerero Sayinzoga Jean, yabwiye abari aba bagiye mu muryango nyarwanda kubana amahoro n’abo basanze ndetse no kwirinda amagambo yose babwirwa (…)

Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bari bamaze amezi atatu mu Kigo cya Mutobo aho bigishijwe amasomo atandukanye harimo n’ayo gukunda Igihugu, barasaba abo bari kumwe muri Kongo gutahuka bakaza bakubaka igihugu cyabo.

Ubwo ku wa 16 Ukwakira basozaga ingando barimo, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku Rugerero Sayinzoga Jean, yabwiye abari aba bagiye mu muryango nyarwanda kubana amahoro n’abo basanze ndetse no kwirinda amagambo yose babwirwa n’abasigaye mu mashyamba babashuka bashaka ko basubirayo.

Abarangije izi ngando uko ari 301 harimo umugore umwe witwa Musayidire Marie Grace, akaba yaratahukanye n’umugabo we bombi bari abarwanyi ba FDRL.

Uwavuze mw’izina ry’abarangije ingando, akaba ari na we ufite ipeti rikuru muri bose Liyetona Coloneri Mbarushimana Etiene, yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo idahwema gushishikariza Abanyarwanda aho bari hose gutaha mu rwababyaye, anasaba abasigaye mu mashyamba ya Congo gushyira intwaro hasi bagataha mu mahoro bagafatanya n’abandi kubaka uRwanda.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mukabaramba Alvera wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiya Komisiyo yo gusubiza mu buzima busazwe ingabo zavuye ku rugerero ubwitange n’umurava bakorana, kuko ibyo bakora bigaragarira buri wese kandi bigatanga umusaruro ushimishije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages