00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiri bato bashishikarizwa kwita ku basheshe akanguhe

Yanditswe na

MUKANYANDWI Berthilde/Kayonza.

Kuya 1 October 2012 saa 11:26
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alvera MUKABARAMBA arasaba abakiri bato gufasha abasheshe akanguhe no kubitaho bari mu miryango yabo.
Mukabaramba yabitangaje mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasheshe akanguhe, wijihijwe ku nshuro ya mbere mu turere twose, ku itariki ya 30 Nzeri 2012 i kayonza ku rwego rw’igihugu.
Umunyamabanga wa Leta yasobanuriye abakiri bato ko bidakwiye mu muco nyarwanda, ko abasheshe akanguhe bajyanwa mu bigo (…)

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Alvera MUKABARAMBA arasaba abakiri bato gufasha abasheshe akanguhe no kubitaho bari mu miryango yabo.

Mukabaramba yabitangaje mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasheshe akanguhe, wijihijwe ku nshuro ya mbere mu turere twose, ku itariki ya 30 Nzeri 2012 i kayonza ku rwego rw’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta yasobanuriye abakiri bato ko bidakwiye mu muco nyarwanda, ko abasheshe akanguhe bajyanwa mu bigo bitandukanye ngo abe ari byo bibitaho, ati: “si rwo rugero rwiza mwaba mubahaye kandi bo baba barabareze”.

Akomeza agira ati “abageze mu za bukuru nabo bagomba kwitabwaho n’imiryango yabo, nk’uko umubyeyi arera umwana we akamufasha muri byose, nabo baba bakeneye gufashwa no guhabwa uburenganzira bukwiye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, asobanura insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2012 yagiraga iti “duheshe agaciro abageze mu za bukuru, twita ku buryo baba mu miryango”, nawe yashishikariza urubyiruko kubaha no gufasha abageze mu za bukuru, mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Rurangirwa John umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abageze mu za bukuru mu Rwanda, yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho umunsi wahariwe abasheshe akanguhe, asaba ko uburenganzira bw’abasheshe akanguhe bwarushaho kubahirizwa, hagakurikiranirwa hafi itegeko ribarengera, kandi bagakomeza gushishikarizwa kwibumbira mu makoperative kugira ngo bahuze imbaraga.

Ibirori by’uyu munsi byatangiwe n’akarasisi k’abasheshe akanguhe n’urubyiruko, bikaba byaranzwe n’imbyino zitandukanye, imivugo, imikino inyuranye y’abageze mu za bukuru.

Umunsi w’abasheshe akanguhe washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye, utangira kwizihizwa mu 1990. Mu Rwanda, wijihijwe ku nshuro ya mbere mu 1999 kugeza ubu, ukaba wizihizwaga ku rwego rw’amashyirahamwe, ari nabwo mu 2001 hashyirwaho Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abageze mu za bukuru mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages