00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiriya ba Unguka Bank bahejejwe inyuma y’urugi

Yanditswe na

MAISHA Patrick

Kuya 1 March 2012 saa 01:42
Yasuwe :

Rubavu:Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu mujyi wa Gisenyi barinubira serivisi itari nziza bahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.
Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu Mujyi wa Gisenyi barinubira servisi itari nziza bahawe kuri uyu wa Kane bitewe n’uko baheze inyuma y’urugi aho Banki ikorera mu gihe abakozi b’iyi Banki bari mu nama.
Ubwo IGIHE.com twamenyaga iyi nkuru twanyarukiye aho iriya Banki ikorera koko dusanga iyi nkuru ari impamo, kuko twahasanze abantu benshi binubira ko batakiriwe (…)

Rubavu:Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu mujyi wa Gisenyi barinubira serivisi itari nziza bahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abakiriya ba Unguka Bank Ltd mu Mujyi wa Gisenyi barinubira servisi itari nziza bahawe kuri uyu wa Kane bitewe n’uko baheze inyuma y’urugi aho Banki ikorera mu gihe abakozi b’iyi Banki bari mu nama.

Ubwo IGIHE.com twamenyaga iyi nkuru twanyarukiye aho iriya Banki ikorera koko dusanga iyi nkuru ari impamo, kuko twahasanze abantu benshi binubira ko batakiriwe kuva saa moya, dore ko twahageze saa tatu zibura iminota cumi n’itanu za mu gitondo batarafungura imiryango ya Banki.

Umwe mubo twaganiriye ariko utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati:” Twageze hano saa moya none urabona ni saa tatu zibura, ubwo twahageraga abashinzwe umutekano batubwiye ko abakozi ba Banki bari mu nama, igitangaje ariko ni uko nta tangazo bashyize ku muryango rivuga ibyo barimo gukora, cyangwa niba batari bukore. Ibi rero byatwiciye gahunda kuko turi abacuruzi tuba dukeneye gukoresha amafaranga hakiri kare ariko iyo bigenze gutya usanga tubihomberamo kandi tuba twabizeye nka banki, nibura bari gusiga abakozi babiri kuri guichet bagakemura ibibazo by’abakiriya".

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bwa Banki bubivugaho dusanga urugi rukinze ku buryo ntawe bakinguriraga. Gusa nyuma twaje kuvugana kuri telefone na Kamanzi, Umuyobozi wa Unguka Bank i Rubavu maze adutangariza ko gufunga igihe kingana gutyo biterwa n’amanama bajya bagira ariko akaba avuga ko bari babimenyesheje ababagana mu matangazo n’ubwo bo bavugaga ko nta matangazo bamanitse.

Ikindi uyu muyobozi yongeyeho ni uko bakomeje gukora uko bashoboye ngo bageze serivise nziza ku bakiriya babo.

Ibi bibaye mu gihe abayobozi bakuru b’igihugu bakomeje gukangurira Abanyarwanda gutanga serivise nziza hirya no hino aho bakorera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages