Bamwe mu babyeyi bakiriye mu miryango yabo abana babaga mu bigo, bavuga ko babanye neza kandi ko bishimira uburyo abana barera bari kurushaho kugaragaza imyitwarire myiza itandukanye cyane n’iyo bari bafite mu bigo by’impfubyi babagamo.
Karema Abdou, ni umubyeyi w’abana bane ufite imyaka 45. Aba mu karere ka Gisagara, akaba amaze imyaka ibiri arera umwana wavuye mu kigo yarererwagamo. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu nama yari yamuhuje na bagenzi be bafatanyije kurera kuwa 4 Ukwakira 2012, yavuze ko guhura kw’ababyeyi barera abana nk’aba bituma bamenya imyitwarire y’aba bana, bikabafasha kubonera hamwe umuti w’ibibazo bahura na byo mu kubarera.
Uyu mubyeyi avuga ko ibibazo rusange bigaragara kuri aba bana iyo bagiye mu miryango birimo kubura urukundo rwa kibyeyi. Avuga ko abenshi muri bo usanga bahora bigunze, kabone n’iyo baba bari kumwe n’abandi bantu. Abandi nabo ngo usanga bahura n’ikibazo cyo kunyara ku buriri, kudafata ibyo biga mu ishuri, guta ibintu bituruka ku kwibagirwa cyane, kutabasha kwigirira isuku ihagije ku mubiri n’ibindi.
Kaligirwa Antoinette, umubyeyi uba mu Karere ka Nyamata akaba na we afite umukobwa yatangiye kurera, avuga ko ababyeyi barera abana bakunze guhura n’ikibazo cy’uko imiryango babamo itagiye ibyishimira kandi ikabigaragaza.
Gusa ashishikariza ababyeyi bose ko bagira umutima utabara bakakira abana mu miryango yabo, kuko abana barerewe mu bigo avuga ko hari byinshi baba babura mu burere bwabo.
Karangwa Vidivi, impuguke mu bijyanye n’imyitwarire y’abantu akaba n’umukozi wo muri Hope and Homes for Children (HHC) yahuje aba babyeyi, we avuga ko aba babyeyi barimo ababyeyi bagiye bafata abana badafitanye isano.
Avuga ko nyuma y’ibi bibazo aba babyeyi bagomba kumenya ko buri mwana akwiye kugira umuryango arererwamo, ari na byo bari kubasobanurira muri iyi nama uko bagomba kubwira abana ku myirwatire yabo, aho agira ati “Umwana aba akeneye kumenya ndi nde? Ndi umwana wa runaka, ndi umwana watawe, ndi umwana uvuka ku babyeyi batazwi… si nziza ariko ni ngombwa ko ayimenya.”
Aba babyeyi basaba bagenzi babo bataragira umutima wo kurera abana babavana mu bigo by’imfubyi, ko bagira impuhwe zo “gukura bariya bana mu bwigunge babamo mu bigo bakabashyira mu miryango na bo bikababera icyirato ko hari icyo bakoreye Imana.”



















TANGA IGITEKEREZO