00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakora ingendo zo mu mazi mu Rwanda barasabwa kuzuza ubuzirangenge busabwa

Yanditswe na

Nyirabera Chantal

Kuya 2 September 2012 saa 12:51
Yasuwe :

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakorera ingendo mu mazi cyane cyane mu biyaga, abakora izi ngendo basabwa gukoresha amato yujuje ibyangombwa, kwambara ikoti ririnda impanuka (life jacket), kutarenza ibiro bisabwa mu bwato, hakirindwa na magendu.
Ikigo cy’ Igihugu Gishyinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA)mu magambo ahinnye y’icyongereza; giteganya kubaka ibyambu ndetse hanashyirwaho amato agezweho kuri bimwe mu biyaga na zimwe mu nzuzi z’u Rwanda. Ikiyaga cya Kivu kiri ku rutonde (…)

Mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abakorera ingendo mu mazi cyane cyane mu biyaga, abakora izi ngendo basabwa gukoresha amato yujuje ibyangombwa, kwambara ikoti ririnda impanuka (life jacket), kutarenza ibiro bisabwa mu bwato, hakirindwa na magendu.

Ikigo cy’ Igihugu Gishyinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA)mu magambo ahinnye y’icyongereza; giteganya kubaka ibyambu ndetse hanashyirwaho amato agezweho kuri bimwe mu biyaga na zimwe mu nzuzi z’u Rwanda. Ikiyaga cya Kivu kiri ku rutonde rw’ibyihutirwa kimwe n’uruzi rw’Akagera.

Mu rwego rwo kumenya neza ibikorwa by’ingendo zo mu mazi, IGIHE yegereye Eng.Nsengimana Anselme Umukozi ushinzwe gukurikirarana iby’ibikorwa remezo bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu mazi mu kigo cya RTDA, avuga uko ibikorwa by’ingendo zo mu mazi bihagaze n’ibiteganyijwe gukorwa ngo hanozwe ingendo zo mu mazi.

IGIHE:Ingendo zikorerwa mu mazi ubu zihagaze zite?

Eng. Nsengimana Anselme:Kuva kera na kare ingendo zikorerwa mu mazi ntizashyizwemo ingufu ku bijyanye n’ibikorwa remezo, ubwato bwujuje ibyangombwa ndetse n’umutekano w’abantu n’ibintu, ahanini hibanzwe ku ngendo zikorerwa ku butaka.
Ikibazo muri rusange ni uko amato akorera mu biyaga aba atujuje ibisabwa, umuntu arabyuka agashyira ubwato mu kiyaga butabanje gukorerwa igenzura,... turacyakora mu buryo bwa gakondo (in traditinal manner) , ubu turiga buryo ki izi ngendo zo ku mazi zakorwa ku buryo bugezweho.

Ikindi ibiyaga byose ntabwo bishobora gukorerwaho ingendo; bizaterwa n’uko biteye ndetse n’icyo byakungura igihugu.

IGIHE:Ahakorerwa ingendo ubu hifashe hate?

Eng. Nsengimana Anselme:Mu kiyaga cya Kivu hakorerwa ingendo ariko nta byambu byubatse bihari ubwato buhagararaho ku buryo ubu hateganywa kubakwa ibyambu 7 ku nkengero z‘ikiyaga cya Kivu; ibi byamu bizaba bitandukanye mu ngano.

Hateganyijwe kubakwa ibyambu bitatu by’ingezi ahitwa Rubavu,Karongi na Rusizi. Ibindi byambu bine (4)biciriritse biteganyijwe kubakwa aho bita Nkora, Mugonero, Kirambo na Nyamirundi.
Ibyambu bitatu bizubakwa ku Kivu biri mu byihutirwa muri Gahunda za Guverinoma.

Ubu RTDA irimo irakora inyigo za nyuma zerekeza ishyirwa mu ngiro za biriya bikorwa ndetse no gushaka amafaranga azifashishwa muri ibyo bikorwa.

Ntabwo hatekerezwa gusa ikiyaga cya Kivu kimwe n’urizi rw’Akagera gusa; haratekerezwa no ku bindi biyaga nka Burera na Ruhondo byo mu majyaruguru, biramutse bitunganyijwe bya kwifashishwa na ba mukerarugendo mu rwego rwo kuruhuka dore ko ari no mu karere k‘ibirunga.

Ubu harimo no kwigwa uko amato azashyirwa mu Kivu azaba ateye.
Ikiyaga cya Kivu nigitunganywa bizagira uruhare mu gukura mu bwigunge intara y’i Burengerazuba kandi bifashe muri gahunda.

IGIHE:Ubu umutekano w’ibiyaga uhagaze ute?

Eng. Nsengimana Anselme:Umutekano w’ ibiyaga cyane ku kiyaga cya Kivu ucungwa n’ingabo (RDF marine) kimwe na Police (Police marine) aba iyo habaye impanuka nibo bafata iya mbere mu gutabara.Kuva i Rubavu kugera i Rusizi urahabasanga. Ikigo k’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro(RRA) nayo igenzura abantu binjiza magendu.

Tubona ko ahanini umutekano mucye uterwa n’amato akoreshwa atujuje ibisabwa ndetse n’abakozi batazobereye kuyatwara.

IGIHE:Muteganya iki ku ngendo zikorerwa ku nzuzi?

Eng. Nsengimana Anselme:Turateganya gutunganya uruzi rw‘Akagera ruduhuza n’Ikiyaga cya Victoria hagamijwe ahanini gutwara ibicuruzwa hifashishijwe iyo nzira y’amazi.Ubu harimo kwigwa niba agace k’uruzi uhereye Kagitumba kugera i Kasensero kuri Victoria kaba nyabagendwa.Inyigo nigaragaza ko bishoboka kuba nyabaendwa;uruzi twarutunganya tukubaka ibyambu ndetse hagashyirwamo amato yatwara ibicuruzwa byaba ibiva mu mahanga cyangwa ibyinjira imbere mu gihugu.Ubwo ariko hakubakwa n’ibigega bibikwamo ibicuruzwa ku buryo bw’agateganyo (Warehouses) i Kagitumba;ubwo ibyo bicuruzwa byanjya bivanwa aho n’amamodoka byerekeza aho bigomba mu Gihugu.

Ikindi nubwo tutohereza byinshi hanze,uruzi rutunganyijwe byafasha mu kwinjiza ibicuruzwa biva hanze mu buryo bworoshye.

IGIHE:Nta bindi biyaga n’inzuzi biteganyijwe kuzakorerwamo ingendo zo mu mazi?

Eng. Nsengimana:Birahari.

Hatekerejwe no ku bindi biyaga ndetse n’inzuzi by’u Rwanda; muri byo twavuga nka bimwe mu biyaga by‘iburasirazuba birimo Ihema,Mugesera,Muhazi,Sake,Cyohoha y’epfo kimwe na Rweru.
Cyohoha y’epfo na Rweru bizadufasha mu buhahirane bwacu n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Ibiyaga byavuzwe hejuru aribyo Burera na Ruhondo byatunganywa muri gahunda zo kunoza ubukerarugendo.

Hatekerejwe n’inzuzi zindi nka Rusizi ihuza Kivu na Tanganyika kimwe n’uruzi rwa Nyabarongo rwambukiranya igice kinini cy’igihugu ko rushobora kuba rufite ibice bimwe byaba nyabagendwa bikaba byafasha mu mihahiranire y’abaruturiye.

Ariko ibyo byazaza nyuma yo kurangiza ibikorwa birebana no gutwara abantu n’ibintu ku kiyaga cya Kivu no ku ruzi rw’Akagera.

IGIHE:Murukoze

Eng. Nsengimana:Murakoze namwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages