00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakorera MIG bategereje umushahara amaso ahera mu kirere

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 11 November 2012 saa 11:12
Yasuwe :

Abakorera sosiyete MIG ifite icyayi mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo, batangiye kuva mu kazi nyuma yo gutegereza imishahara y’amezi agera kuri atandatu bagaheba.
Aba baturage bavuga ko bahisemo kureka akazi bitewe n’uko mu cyayi ari ho babaga bateze amaramuko, nyuma yo kubona imishahara itaza bahitamo gutera ibiraka ahandi.
Munganyinka Annonciata, yakoraga mu cyayi cya MIG nka gapita. Avuga ko nyuma y’uko abakozi bakomeje gutegereza amafaranga igihe (…)

Abakorera sosiyete MIG ifite icyayi mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe Intara y’Amajyepfo, batangiye kuva mu kazi nyuma yo gutegereza imishahara y’amezi agera kuri atandatu bagaheba.

Aba baturage bavuga ko bahisemo kureka akazi bitewe n’uko mu cyayi ari ho babaga bateze amaramuko, nyuma yo kubona imishahara itaza bahitamo gutera ibiraka ahandi.

Munganyinka Annonciata, yakoraga mu cyayi cya MIG nka gapita. Avuga ko nyuma y’uko abakozi bakomeje gutegereza amafaranga igihe kirekire bakayabura bamwe batangiye kwigendera; ba gapita babonye nta bakozi bo gukoresha bafite na bo bahagarika akazi.

Yongeraho ko umushahara ari ikibazo gikomeye, kuko benshi mu bakora mu cyayi nta bundi bushobozi baba bafite bwatuma babaho batawubonye. Ati “ yabaye ngombwa ko bagenda bikorera ibindi biraka ngo barebe uko baramuka kuko urebye abahakora nta muntu ufite ubushobozi bwabatunga amezi nibura abiri.”

Umuyobozi w’umurenge wa Buruhukiro, Manirarora Paul, na we yemeza ko abaturage bakoraga muri MIG bafite ikibazo cy’umushahara ugera ku mezi atanu badahembwa. Avuga ko batazi igituma badahembwa, gusa ariko akeka ko MIG ishobora kuba yaragize ikibazo cy’amafaranga kuko ibikorwa byayo bisa n’ibigenda buhoro.

Umuyobozi mukuru wa MIG, Ngarambe Vincent, avuga ko hari ibibazo byinshi byatumye badahemba abakozi, birimo kuba bari kubaka uruganda ruzajya rutunganya icyayi bikaba byarabatwaye amafaranga menshi, ndetse ngo n’imihanda mibi yatumye imodoka yabo yangirika, ibi byose bikaba biri mu byateye iki kibazo.

MIG ni imwe mu masosiyete yita ku gihingwa cy’icyayi mu murenge wa Buruhukiro no mu tundi duce duhinga icyayi mu Karere ka Nyamagabe. Itanga akazi ku bantu b’ingeri zitandukanye basoroma bakanahingira iki cyayi. N’ubwo abayikoramo bemeza ko aya mafaranga abafasha byinshi, hari ikibazo cyo kuba umushahara umaze amezi arenga atanu batawubona.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages