00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha amasashi barihanangirizwa

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 30 March 2013 saa 04:53
Yasuwe :

Ubwo mu Midugudu ya Marembo I, II n’iya III hakorwaga umuganda rusange, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaje kubaha amaboko, bwihanangirije abata amashashi aho babonye.
Mu muganda rusange wabereye mmu midugudu itatu yo mu kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, hatunganijwe umuhanda wari warangijwe n’amazi y’imvura, batindamo imifuka irimo itaka, hakorwa imiferege y’amazi, hatemwa ibihuru byari haruguru ya Sitade yo kwa Mironko, hakusanywa n’amashashi aturuka ku (…)

Ubwo mu Midugudu ya Marembo I, II n’iya III hakorwaga umuganda rusange, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwaje kubaha amaboko, bwihanangirije abata amashashi aho babonye.

Mu muganda rusange wabereye mmu midugudu itatu yo mu kagari ka Kanserege, Umurenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, hatunganijwe umuhanda wari warangijwe n’amazi y’imvura, batindamo imifuka irimo itaka, hakorwa imiferege y’amazi, hatemwa ibihuru byari haruguru ya Sitade yo kwa Mironko, hakusanywa n’amashashi aturuka ku biribwa bigifunikishwa amasashi n’ibindi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Tumukunde Hope, mu nama ya nyuma y’umuganda yagarutse ku ikoreshwa ry’amasashi. Yagize ati “ibintu byose mukoresha bifunitse mu masashi mukayata aho mubonye, iyo unyoye amazi ukajugunya agacupa, imvura iragwa ikabikusanyiriza mu miyoboro y’amazi bigatera imyuzure. Turasaba kujya mubikusanyiriza hamwe mu mifuka n’ahandi byagenewe.” Yagarutse cyane ku ikoreshwa ry’amasashi akoze muri palasitiki, ko kuyakoresha bitamewe.

Tumukunde yasabye abaturage bari bahawe amaboko n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali, kujya batizanya imbaraga bakikorera ibiteza igihugu imbere, anabasaba kutajugunya mu muhanda ibyo babonye byose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages