Bamwe mu bakoresha gare y’i Remera barinubira imiterere y’imiryango yayo kuko ari mito cyane ugereranyije n’imodoka n’abantu bayicamo.
Nk’uko bamwe mu bagenzi, abatwara abagenzi mu mamodoka babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2012, kuba imiryango y’iyi Gare ari mito, ituma hagira abagenzi bakererwa kuko n’abanyamaguru bayinjiramo cyangwa basohoka baba babyigana n’imidoka.
Harerimana Alphonse, umwe mu bagenzi binjira bakanasohokera ku maguru mu miryango y’iyi gare atangaza ko barambiwe kubyigana n’imodoka kuko bibabangamira cyane.
Yagize ati “ mu masaha ya nimugoroba iyo abantu ari benshi usanga bamwe babiba kubera ubuto bw’imiryango, iba irimo imodoka nyishi abantu benshi basohoka n’abandi binjira. Turifuza ko iyi gare yakwagurwa”.
Umwe mu bashoferi batwara abagenzi mu mataxi, ukorera muri iyi gare ya Remera, Muvara Euphroni yagize ati “ imodoka ni nyinshi ku buryo usanga zirenze ubushobozi bw’imiryango ya gare kandi abanyamaguru tuba dutegana nabo bityo bigakereza abo tuba dutwaye. Twifuza ko abayobozi babifite mu nshingano bakora ibishoboka byose imiryago y’iyi gare ikagurwa”.
Ntamahungiro Egide, umuyobozi ushinzwe umutekano no gusoresha n’ibindi bikorwa bitandukanye muri gare ya Remera, yatangarije IGIHE ko bakoze inyigo yo kwagura imiryango yayo harimo no kubaka ahandi hose hatameze neza, ku buryo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, imirimo yo kwagura amarembo izaba itangiye.
Gare ya Remera ni imwe muri Gare ziboneka mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo yakira abantu bavuye kandi bajya mu mpande z’igihugu zitandukanye cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO