Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu mwaka ushize, baratangaza ko batigeze bahembwa kugeza ubu icyizere bahawe kikaba kimaze cyararaje amasinde.
Bamwe muri aba barimu baganiriye na IGIHE ariko batashatse ko dutangaza amazina yabo bavuga ko bahembwe igice barangije akazi bakabwirwa ko amafaranga asigaye bazayanyuza ku makonti yabo, ariko kugeza ubu bakaba batarayabona.
Umwe yavuze ko kuba amanota y’abanyeshuri bakosoraga yaratangajwe kugeza n’ubwo batangira kwiga batarahembwa batereranywe bikomeye, ati “ Ibi ni nko guhingira umuntu agasarura kugeza ubwo ahunika imyaka ye ataraguhemba.”
Aba barimu batangaza ko abakosoye ibizamini bisoza amashuri abanza bo hashize ukwezi bahembwe, nyamara ab’iby’amashuri yisumbuye ngo nta cyo barahabwa. Bavuga ko buri wese muri bo afitiwe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 90 n’110 by’amafaranga y’u Rwanda.
Ngo iyo babajije ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe uburezi REBkigomba kuyabaha babwirwa ko biri hafi, bakaba bakomeje guhera mu gihirahiro.
Mu rwego rwo kumenya icyo ababishinzwe babivugaho twashatse kuvugana n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Uburezi mu Rwanda Rutayisire John ntibyakunda, cyo kimwe n’umuyobozi wungirije w’iki kigo ushinzwe ibizamini Muvunyi Emmanuel kuko nta n’umwe witabye telefoni.



















TANGA IGITEKEREZO