Hagamije kurushaho kugira ubumenyi bwimbitse no kugira ubushobozi bwo kubutanga ku birebana no kwishyirahamwe kw’abakozi mu guhuza imbaraga mu kwiteza imbere, guteza imbere ibigo bakorera n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Kuri uyu wa Kane taliki ya 13 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cy’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), abakozi 20 baturutse mu bigo binyuranye hirya no hino mu gihugu, barahabwa amasomo y’ikarishyabwenge mu kumenya Sendika, uko bategura amahugurwa n’uruhare rw’umukozi mu iterambere ry’igihugu.
Nk’uko bitangazwa na Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR, abahugurwa babatezeho byinshi. Yagize ati “Iri tsinda duha amahugurwa ni irya kabiri rihabwa amahugurwa yo mu cyiciro cya mbere mu guhugura abandi ku birebana n’akamaro ko kwishyira hamwe mu masendika, uruhare rw’amasendika mu iterambere ry’umukozi n’aho akorera n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu, bagira uruhare bakanatanga ibitekerezo muri gahunda zinyuranye za Leta.”
Aya mahugurwa abakozi bahabwa akazamara iminsi itatu, azasozwa hanaganirwa ku birebana n’umushahara w’ifatizo n’uburenganzira bw’abakozi b’abimukira (Migrant Workers).



















TANGA IGITEKEREZO