Umuyobozi n’abakozi ba Hotel Tech bari mu gihirahiro bibaza aho bagomba kwerekeza mu gihe bahawe amasaha 48 n’Akarere ka Gasabo yo kuba bimutse aho bakorera i Remera.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa y’Ubuyobozi bw’Akarere Ka Gasabo yo kuwa 13 Mutarama 2012, yandikiwe Ndahiro Pascal ukodesha ahakorera Hotel Tech i Remera, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwamusabaga kuba yavuye aho yakoreraga bitarenze amasaha 48, atabyubahiriza agafungirwa ku ngufu za Leta.
Mu gitondo cyo kuwa 17 Mutarama 2012 nibwo Noteli w’Umurenge wa Remera Uwinkindi Angelique ari kumwe n’abashinzwe umutekano baje gufungisha iyi Hotel ku ngufu, ariko kandi biza kubyara intonganya kuko abakozi b’iyi Hotel babaye ibamba bakanga gusohoka, doreko bafite amasezerano n’akazi n’umukoresha wabo bakaba bibazaga aho bashobora kwerekeza nk’uko babitangaje mu kiganiro na IGIHE.com.
Ibi kandi bibaye mu gihe umukoresha wabo nawe afite amasezerano y’ubukode bw’aho agomba kurangira muri 2014.
Impaka zimaze kuba ndende hitabajwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Kayihura Felix ariko nabwo biba iby’ubusa. Ubwo twahageraga ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu twasanze abakiriya bari bahacumbitse bahavuye mu gihe nyamara hari abari bahafite amasezerano yo kuhaba igihe kirekire nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Hotel.
Ipfundo ry’ikibazo ni iri
Nyuma y’uko habonetse imibiri y’abazize Jenoside muri Mata 1994 isaga 17 muri Hoteli Tech iri Remera mu Mujyi wa Kigali, habayeho urubanza rwaciwe n’urukiko Gacaca rwa Kacyiru , urundi rucibwa n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo RC0333/10/TGI/GSBO, urubanza RC 03334/10/TG/GSBO n’izindi manza ebyiri zaciwe n’Urukiko Rukuru ari zo RCA02209/11/HC/KIG na RCA 03339/11hc/KIG.
Nyuma y’izi manza inkiko zategetse ko hatezwa cyamunara Hotel Tech ya Barakengera Thodose kubera ko yarasahuye mu gihe cya yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 ari kumwe n’umuhungu we Kamaro William.
Hakimara gutabururwa imibiri y’abaguye muri Hotel Tech yitwaga Total muri icyo gihe cya jenosise uwitwa Kamaro William wari umuhungu wa nyiri aha Hotel Tech ikoreramo yahise atoroka aburirwa irengero urubanza ruraburanishwa ndetse urukiko rutegekako hagomba kwishyurwa imitungo yangijwe.
Gusa kubera ikibazo ubwinshi bw’abaka indishyi icyamunara cyagiye gisubikwa inshuro zitari nkeya.
Ndahiro Pascal ukodesha iyi nzu we yahawe igihe cyo kuvamo ariko kandi yanga kuvamo bitewe n’uko hari amafaranga yakoresheje asana ibyangiritse kuri iyo nzu atari yasubizwa, ndetse kandi akavugako igihe yahawe ari gitoya kugirango abe yabashije kwimuka ndetse no gukemura ibindi bibazo by’abakiriya bari baramuhaye ibyashara by’igihe kirekire.
Nubwo bimeze gutya ariko ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ko ntakabuza Ndahiro Pascal agomba kuva muri iyi nzu kugirango abangirijwe ibyabo mu gihe cya Jenoside bishyurwe.
Abakozi ba Hotel Tech bo bararira ayo kwarika
Mu gihe ibintu bikimeze gutya abakozi by’iyi Hotel bagera kuri 60 bo babuze ayo bacira n’ayo bamira, kuko mu gihe umuyobozi wabo yahawe amasaha 48 yo husohoka muri Hotel, ndetse akaba yararenze nta kabuza bagomba kujyana nawe, bivuzeko bagomba guhita batakaza akazi nta nteguza mu gihe ibyo bibazo bitari byakemuka dore ko ubu Ndahiro Pascal yahise ajyana mu rukiko Akarere ka Gasabo avuga ko kashatse kumusohora ku ngufu.
Kimwe n’aba bakozi ariko abari bacumbitse muri Hotel nabo ibibazo byahise bibavukira kuko icyemezo cyo gusohora nyiri Hotel mu nzu nabo cyibareba.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera ariko buvugako butifuza gukemura ikibazo buteza ikindi, ko ahubwo bagamije kureba uburyo inzego zikuriye umurenge zakemura ikibazo ntawe uhutajwe, kuko kuri ubu icyemezo cyo kubakuramo ku ngufu gisa nk’ikitacyubahirijwe doreko n’amasaha 48 yarenze kuko ubwo Ubuyobozi bwazaga gufunga iyo Hotel ku ngufu bwasanze abakozi bariye karungu, banga ko Hotel ifungwa.
Ikindi Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera buvuga ni uko Ndahiro Pascal yirengagije ibyemezo byagiye bifatwa mu gihe kirekire.
Byanga bikunda ariko nk’uko bihanywa n’Umurenge wa Remera iyi nzu igomba gutezwa cyamunara kugirango hishyurwe abangirijwe ibyabo mu gihe cya jenoside, kuko n’igihe cyari cyahawe uhagarariye uyu muryango ngo abe yagurisha inzu bitanyuze mu cyamunara cyarenze nk’uko bigaragazwa na raporo y’ubuhuza.
Dore uko byari byifashe ubwo Umurenge wajyaga gufungisha:
Inkuru bifitanye isano:
Cyamunara ya Hotel Tech ntivugwaho rumwe n’Urwego rw’Umuvunyi n’abishyurwa
Photos:Olivier M



















TANGA IGITEKEREZO