Urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha rwashyize ahagaragara raporo igaragaza ko rwakurikiranye mu nkiko abakozi ba leta bagera kuri 342 bacyekwaho guteza leta igihombo binyuze mu kunyereza umutungo, gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gukoresha nabi umutungo wa Leta nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo z’Urwego Rukuru rw’Ubugenzuzi bw’Imari ya Leta zo mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2010.
Kuri uyu wa Gatanu, Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yatangaje ko bamwe mu bakozi ba leta bakurikiranweho ibyo byaha kuri ubu bakiri mu kazi, aha akaba yaravuze ko agiye gushyikiriza Minisitiri w’Intebe urutonde rw’abo bityo akaba ari we uzafata icyemezo cy’uko bakurikiranwa bari mu kazi cyangwa se bakabanza bagahagarikwa.
Nk’uko tubikesha TNT, Ngoga yagize ati: “Aba bayobozi bari mu cyiciro cya gatatu barenze kuba bacibwa amande; twafashe icyemezo cyo kubajyana mu nkiko bitewe n’uburemere bw’ibyo baregwa ndetse n’ingano y’amafaranga bakurikiranweho.”
Urwego rw’Igihugu bw’Ubushinjacyaha kuri ubu ruri gukurikirana imanza zigera kuri 418. 75 muri abo bayobozi bafunzwe bazira kunyereza akayabo ka miliyoni 383,6 z’amafaranga y’u Rwanda, bakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka umunani.
Gusa mu yanyerejwe, uru rwego rwabashije kugaruzamo agera kuri miliyoni 134,4 z’amafaranga y’u Rwanda arimo miliyoni 79,4 z’ibirarane mu by’imisoro, naho miliyoni 54,9 zo ni amande yaciwe
Ngoga yavuze ko uburyo bwo guca abayobozi amande bwatangiranye n’uyu mwaka, naho ubundi ngo abo bose bari kugezwa imbere y’inkiko.
Mu mafaranga yagarujwe harimo ayishyuwe n’abaminisitiri, abanyamabanga bakuru ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru batigeze bagaragaza impapuro z’ukuntu bakoresheje amafaranga mu ngendo z’akazi.”
Umushinjacyaha Mukuru yasobanuye ko abaminisitiri baba ntaho bahuriye n’ikoreshwa ry’amafaranga, kuko Atari bo bayacunga muri minisiteri bayobora. Abanyamabanga ba Leta ni ibirebana n’amafaranga byose biba bireba. Yagize ati: “Abanyamabanga bose banyuze hano mu rwego rwo kubazwa ku mafaranga yaburiwe irengero.”
Haracyari amafaranga agera kuri miliyari 2,8 akwiye kugaragarizwa irengero hagati y’umwaka wa 2007 na 2009 nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari, naho hagati y’umwaka wa 2009 na 2010, agera kuri miliyari 9,7 y’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero.
Nk’uko dukomeza tubikesha TNT, hari dosiye zirebana n’inyerezwa ry’umutungo zigera ku 111 zigikorwaho iperereza, hakaba n’izindi dosiye eshanu zishyira mu majwi abasirikare zohererejwe inkiko za gisirikare.
Umuryango Transparency Rwanda mu ntagiriro z’uyu mwaka wamaganye uburyo igaruzwa ry’amafaranga yanyerejwe cyangwa akaburirwa irengero riri kugenda gahoro.



















TANGA IGITEKEREZO