Abakozi bakorera sosiyete yitwa SNCTPC y’Abashinwa ikora imihanda barinubira uburyo bafatwa iyo bari ku kazi ndetse ngo ugasanga banahabwa umushahara utajyanye n’ibiciro biri ku masoko.
Ubwo IGIHE yaganiraga n’aba bakozi ubwo bari baje kugaragaza ikibazo cyabo ku rugaga rw’abakozi COTRAF, bagitangarije ko baturutse mu bice bitandukanye birimo Ndera, Nyacyonga ndetse na Gacuriro. Aba bakozi bavuga ko bahura n’ibibazo bikomeye birimo gukubitwa n’abakoresha babo bakomoka mu Bushinwa ndetse ngo bakabagaragariza agasuzuguro ndetse ntibanagenerwe n’ibiruhuko nk’abandi bakozi basanzwe.
Ariko icyaje ngo gutuma aba bakozi barushaho kugira umujinya, ngo ni aho aba bakoresha bababwiye ko bagomba kujya gukorera mu Ntara y’u Burengerazuba kandi nyamara nta tike babahaye nyamara babaka amafaranga yo gusigira imiryango yabo, ndetse bakabwirwa ko utari bugende ari buhite yirukanwa.
Ari Ndacyayisenga Christophera ndetse na Ruranga Rewodegari bose bakorera iyi sosiyete, batarije IGIHE ko batangiye gukorana n’iyi sosiyete ya SNCTPC mu mwaka wa 1984 ariko kugeza ubu bakaba nta bwishingizizi bafite ndetse n’amasezerano y’akazi nyamara buri gihe bakatwa amafaranga bavuga ko bagiye kubatangira umusanzu bityo bakaba bafite impungenge ko bageze mu zabukuru ntacyo bavanye muri ako kazi uretse ubumuga butandukanye nyamara ntibafashwe mu kwivuza .
Mu gihe aba bakozi bari baje bariye karungu aho ngo bateganyaga no kuba bakwigarambiriza ibi bibazo byabo bibabangamiye, ibi bisa nk’aho byaje koroshywa ubwo kuri uyu wa 30 Kamena Umunyamabanga mukuru wa COTRAF Nakiyimana Francois yahuraga n’abo ndetse akanemeranya nabo ko ibi bibazo byabo birimo gufatwaga nk’abacakara nk’aho wasangaga aba bakozi bajyanwa mu bimodoka bijyana umucanga ndetse n’ibyuma, bigiye kubonerwa umuti.
Uwo muti Nakiyimana avuga, urimo kuba abakozi bakora amasaha y’ikirenga kandi ntibayahemberwe, bigiye gukemurwa bakajya bakubirwa kabiri igihe bayakoze ndetse bose ngo bakaba bagomba gushyitsa mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka bashyizwe mu bwishingizi kandi bagahabwa agaciro nk’abadi bakozi bose ndetse n’ibindi bibazo bagaragaje bikaba bigiye gufatirwa umwanzuro, kuko ngo aba Bashinwa baba bahawe aya mafaranga na leta y’u Rwanda kandi ahagije ngo niyo mpamvu aba bakozi bagomba guhembwa bishimishije bityo imvugo ikaba ingiro.
Guo Qibing ushinzwe igenamigambi muri iyi sosiyete ya SNCTPC y’Abashinwa ikora imihanda, yatangarije IGIHE ko kugeza ubu nabo bagiye kwisubiraho kuko ngo wasangaga ibi byose biterwa no kudahura ngo baganire ahubwo ugasanga bahora barebana nabi n’aho ibyo guhohotera abakozi be we avuga ko we ngo adashobora kubikorera abakozi be.
Iyo urebye abo bakozi, usanga abenshi bamaze kugera mu zabukuru dore ko hari n’abamaze imyaka igera kuri 20 bakorana n’iyi sosiyete nyamara kugeza ubu ugasanga bagikorera amafaranga atagera kuri 700 ku munsi, kandi nayo agakatwa ku buryo ngo batazi kandi bakora iminsi ingana na 365 igize umwaka nta kiruhuko babona nk’abandi bakozi basanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO