00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi bamwe ntibagaragaje umutungo wabo ku gihe

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 1 October 2012 saa 01:42
Yasuwe :

N’ubwo itegeko risaba ko bamwe mu bakozi ba Leta bagomba kugaragaza imitungo yabo bitarenze Kamena, abakozi bamwe igihe cyarangiye batayigaragaje.
Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibivuga, raporo ya Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta mu bakozi 8,154 bagomba kugaragaza imitungo yabo, abayigaragaje ni 7,664; Abasigaye benshi batayigaragaje, raporo ivuga ko ari abo ku rwego rw’uturere.
Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi mukuru w’agateganyo, yatangarije The New Times ko (…)

N’ubwo itegeko risaba ko bamwe mu bakozi ba Leta bagomba kugaragaza imitungo yabo bitarenze Kamena, abakozi bamwe igihe cyarangiye batayigaragaje.

Nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ibivuga, raporo ya Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta mu bakozi 8,154 bagomba kugaragaza imitungo yabo, abayigaragaje ni 7,664; Abasigaye benshi batayigaragaje, raporo ivuga ko ari abo ku rwego rw’uturere.

Nzindukiyimana Augustin, Umuvunyi mukuru w’agateganyo, yatangarije The New Times ko icyatumye bamwe basigaye byatewe n’umurongo wa interineti utarakoraga neza, kuko bagaragazaga imitungo yabo hifashishijwe ikoranabuhanga, itariki ya nyuma yo kugaragaza imitungo ikabarangiriraho.

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko abahuye n’icyo kibazo impamvu zabo zumvikana.

Abataragaragaza imitungo yabo, Nzindukiyimana atangaza ko bagenewe ibihano, byo kwihanangirizwa, ibihano bisanzwe byo mu kazi harimo nko guhabwa amanota macye agaragaza uko abakozi bitwaye mu kazi (Performance).

Urwego rw’Umuvunyi rutangaza ko kugeza iki gihe rucyakira ibisobanuro by’impamvu zatumye bamwe bataramenyekanisha imitungo yabo.

Itegeko ryashyizweho mu 2004, risaba abayobozi kugaragaza imitungo yabo bitarenze ukwezi kwa gatandatu, nka kimwe mu ngamba zo kurwanya ruswa.

Imitungo y’abayobozi igaragazwa, harimo ubutaka, amamodoka, amazu n’amafafaranga.

Abagaragaje imitungo bikagaragara ko hari iyo batabasha gusobanura aho yakomotse, hahita hakorwa iperereza.

Abagomba kugaragaza imitungo yabo harimo Abaminisitiri, Abadepite, Abapolisi, abayobozi ba za gereza, abayobozi bakuru b’Ubutegetsi bw’igihugu.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko ubusanzwe usabwa kugaragaza umutungo ntabikore yahanishwa kuba yaba ahagaritswe ku kazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages