Kuri uyu wa mbere tariki 27 Kanama, Ministeri y’imicungire y’Iibiza no Gucyura Impunzi(MIDIMAR) yakiriye imodoka 1 (Land Cruiser pick up) na moto 7 (AGS1000) zatanzwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere UNDP.
Izi moto zizakoreshwa n’abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza mu turere bamaze amezi abiri bahawe akazi na MIDIMAR kugira ngo bafashe inzego z’ibanze gukurikirana ibikorwa byo gukumira biza no kubaka ubushobozi bw’inzego z’ibanze.
Uturere Abakozi bazakoreramo ku ikubitiro ni Nyabihu, Rutsiro, Burera, Nyamasheke, Rulindo, Rwamagana na Muhanga.
Ubwo yakiraga ibi bikoresho, Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine, yashimiye UNDP ku bwo inkunga igaragara itanga mu gufasha u Rwanda mu micungire y’Ibiza.
Ruvebana yagize ati “Iyi modoka n’izi moto biziye igihe. Ubu tugeze mu gihe cy’imvura aho uturere dutandukanye dukunze kwibasirwa n’Ibiza. Twari tumaze gushyira abakozi mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza kurusha utundi, ubu rero bigiye koroshya akazi kabo kuko babanoye uburyo bwo gukora ingendo bworoshye.”
Naho Auke Lootsma, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda avuga ko gutanga iyi nkunga bijyanye n’inshingano zabo zo kubaka iterambere rirambye.
Yagize ati. “Iyo utanze Idolari rimwe kugira ngo ukumire Ibiza cyangwa ugabanye ingaruka bishobora guteza, uba ucunguye amadolari menshi wari kuzatanga igihe habaye ibiza bikangiza byinshi.”
Abakozi bashinzwe Imicungire y’Ibiza mu turere ,bamaze amezi batangiye akazi. Kuva tariki 6 kugeza 10 Kanama bahawe amahugurwa yabereye i Kigali kugira ngo bahabwe ubumenyi bw’ibanze bujyanye n’akazi bazakora. Bafite inshingano zo gukurikirana buri munsi ibikorwa bijyanye n’imicungire y’ibiza, kwigisha abaturage gukumira ibiza, gutanga amakuru ku gihe igihe habaye ibiza, kugaragaza ibyangijwe n’ibiza no gukurikirana ibikorwa byo gutabara abaturage bahuye n’ibiza ndetse no gukurikirana ibikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza.
MIDIMAR irateganya ko uturere twose tw’igihugu tuzabona abakozi bashinzwe imicungire y’ibiza bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama kugeza mu kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2012, Ibiza bitandukanye byangije ibintu byinshi. Abantu 32 barapfuye, hasenyutse amazu y’abaturage 1442, hangiritse ha 2227 z’imirima, hangiritse imihanda 11, ibiraro 4, ibyumba by’amashuri 25, insengero 5, ubwiherero 12 ndetse inzu ikoreramo ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO