00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari bakomeje kwinubira ibihano bikarishye bahabwa

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 26 July 2012 saa 01:32
Yasuwe :

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto barinubira guhabwa ibihano bavuga ko bikarishye cyane, birimo gufatirwa moto ndetse no gukora amakosa atatu bakamburwa Impaushya zo gutwara(perims), bavuga ko bagakwiye guhabwa ibihano bimwe n’abashoferi b’imodoka .
Munyaneza Laurent ni umumotari, avuga ko leta yagakwiye kwibanda ku kwigisha kuruta guhana cyane kuko ngo amakosa ntaho ataba, ati: ‘’ birasaba kwigisha no kwihangana kuko gukora amakosa atatu bagatwara permis byaba bimeze nko (…)

Bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto barinubira guhabwa ibihano bavuga ko bikarishye cyane, birimo gufatirwa moto ndetse no gukora amakosa atatu bakamburwa Impaushya zo gutwara(perims), bavuga ko bagakwiye guhabwa ibihano bimwe n’abashoferi b’imodoka .

Munyaneza Laurent ni umumotari, avuga ko leta yagakwiye kwibanda ku kwigisha kuruta guhana cyane kuko ngo amakosa ntaho ataba, ati: ‘’ birasaba kwigisha no kwihangana kuko gukora amakosa atatu bagatwara permis byaba bimeze nko guca umwana mu rugo igihe akoze amakosa kandi umubyeyi aba agomba kwihangana’’.

Undi mu motari waganiriye na IGIHE ariko utarivuze izina, avuga ko amakosa atatu ari make cyane, ngo kandi polisi yagakwiye kureba ubwoko bw’ikosa kuko hari amakosa yoroheje n’akomeye.

Umukuru w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Spt Twahirwa Celestin avuga ko kuba umumotari yakuzuza amakosa atatu mu mwaka akamburwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga , biteganywa n’itegeko kandi si ibintu bishya, ngo ahubwo abamotari bagakwiye kujya birinda amakosa.

Chief Spt Twahirwa kandi avuga ko iryo tegeko ritareba abamotari gusa ngo ahubwo ari abantu bose bakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu muhanda.

Nk’uko byasohotse mu kinyamakuru Izuba Rirashe cyo kuwa 22 Mata 2012, mu kiganiro Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Shiekh Musa Fazil Harelimana yagiranye n’abanyamakuru ku wa 20 Mata 2012, yavuze ko hafashwe icyemezo cyo gushyira mu bikorwa itegeko ryo muri Nzeri 1987 mu rwego rwo kunoza umutekano w’abantu n’ibintu.

Iryo tegeko mu ngingo zaryo zerekeye imihanda n‘uburyo igendwamo, ndetse n’irigena ububasha,inshingano, imiterere n’imikorere ya Polisi y’u Rwanda , bivuga ko umuntu ufatiwe mu makosa atwaye ikinyabizaga acibwa amande cyangwa akamburwa Permis binyuze mu nkiko.

Uwitwa Kayigamba we avuga ko abamotari badafatwa kimwe n’abashoferi b’imodoka kandi permis zabo zisora amafaranga angana n’ay’izimodoka. Ati : ‘’Twifuza ko Polisi itajya idufatira moto mu gihe runaka, ahubwo bashobora kuduca ibihano by’amafaranga nk’uko akenshi bigenda ku bashoferi b’imodoka’’.

Kubyo gufunga moto, Chief Spt Twahirwa avuga ko nk’uko amategeko ateganya ko abantu bakora ibyaha bavanwa muri sosiyete bagafungwa, ngo ni na ko umushoferi witwaye nabi ikinyabiziga ke gifatirwa mu gihe runaka kugirango adakomeza kubangamira abantu mu muhanda.

N’ubwo abamotari bavuga ko ibihano bikarishye, ntibahakana ko hari bamwe muri bo bafite imyitwarire mibi cyane . Munyaneza avuga ko hari abanywa ibiyobyabwenge bikabatera kwitwara nabi mu muhanda . Ibi kandi byemezwa na Kayigamba uvuga nawe ko yibonera uburyo bamwe mu bamotari bagira imyitwarire idashimishije .

Abamotari baganiriye na IGIHE bavuga, ngo hari igihe bakora amakosa bayakoreshejwe n’abandi. Hari umumotari utarivuze izina wavuze ko hari igihe abashinzwe umutekano bazwi ku izina ry’inkeragutabara baza birukanka ku mumotari atazi icyo azira, , ubwo nawe akirukanka abahunga, muri uko kwirukanka akaba yagonga cyangwa agakora n’andi makosa. Ati: ‘’inkeragutabara nazo zitwereka imyitwarire itari myiza ’’.

Undi mumotari utarivuze izina avuga ko imodoka nazo zikoresha abamotari amakosa, ngo hari abashoferi basuzugura abamotari. Ati ‘’hari ubwo umushoferi agusanga ahantu wemerewe guparika akakuvugirizaho amahoni menshi ngo wimuke kandi utinze yakugonga, ubwo igihe uri kurwana no kwimuka vuba, ukaba wagwa mu makosa’’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages