Abamotari basanga ubwishingizi bwo kwivuza bafite (mutuelle de sante) ntacyo bubamariye kuko iyo bakoze impanuka bakajya kwivuriza hafi y’aho bayikoreye mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, hitabwaho amafaranga kurusha ubwisungane bwabo kugeza n’aho ngo hari n’abahaburira ubuzima kubera kubura ubitaho.
Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bavurwa biruhanije mu gihe baba bamaze gukora impanuka cyangwa no mu gihe baba bahuye n’ikindi kibazo cyatuma biba ngombwa ko bavurwa mu buryo bwihutirwa.
Kubera Ubwishingizi mu kwivuza (mituelle de sante) abenshi muri bo bafite butemewe mu mavuriro yose nk’uko babyivugira, abakora aka kazi bavuga ari imbogamizi ikomeye ku buzima bwabo nk’abatwara ibinyabiziga bihura n’ibibazo bitandukanye.
Umwe muri aba Bamotari yagize ati: “Hari Umumotari w’inshuti yanjye uherutse gukora impanuka agongwa n’imodoka ya Gisirikare hano Kacyiru (MINAGRI), kubera ko yavaga amaraso menshi ku mutwe biba ngombwa ko ajyanwa ku bitaro bya hafi. Twamujyanye kuri Faycal, basanga mutuelle ayifite ariko banga kumuvura kuko idakoreshwa kuri Faycal. Kuko rero yari agifite akuka, yahise ahamagara umuntu baziranye ukomeye araza arabakanga bahita bamuvura, bamaze kumucisha muri cyuma basanga umutsi we ujyana amaraso ku bwonko wacitse”.
Aba bamotari bibumbiye mu mashyirahamwe atandukanye arimo ASSETAMORWA, INYENYERI n’andi, bakomeza bagira bati: “Abamotari benshi dufite ubwishingizi ariko ntacyo bumaze na gato kuko niba wakoze impanuka si ngombwa ko ujya CHK. Erega icyangombwa ni ukuramira ubuzima si amafaranga”.
Uyu akomeza avuga ko mbere y’uko bavurwa babanza kubwirwa ngo bishyure, kikaba ikibazo k’uwaje nta mfaranga yitwaje ku buryo anashobora guhita apfa dore ko ngo hari n’abamara iminsi ibiri cyangwa irenga bataritabwaho kubera nta mafaranga, hakanabaho ababura ubuzima bitewe no kubura ubitaho.
Banavuga kandi ko hari igihe impanuka ibaho, umumotari n’uwo yari atwaye bakajyanwa mu ivuriro rimwe, umugenzi agahita yitabwaho bitewe n’ubwisungane mu kwivuza afite naho Umumotari we agasira aryamye hanze yabuze uwamwitaho.



















TANGA IGITEKEREZO