Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Kanama 2012, Komiyisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, yakomeje igikorwa kidasanzwe cyo kujonjora abafite ubumuga bavanye ku rugerero batigeze basuzumwa na rimwe, kugira ngo bashyirwe mu byiciro bagenzi babo bamugaye babarizwamo.
N’ubwo iryo jonjora ririmo rikorwa, bamwe mu bafite ubumuga ntibabura kugira impungenge dore ko bamwe bavuga ko badasobanukirwa n’ibyo baheraho bajonjora.
Gapira Ismaël ni umugabo w’imyaka 50, yavuye ku rugerero mu mwaka wa 2002. Avuga ko igihe cyose bakoze ijonjora asigara kandi ubumuga bwe budatuma hari ikindi yakora.
Uyu mugabo na bagenzi bari kumwe, bavugaga ko mu gutoranya habamo kubogama bagakoresha ikimenyane na ruswa, bakanemeza ko ari cyo gituma bacikanwa.
Sugira Justine akuriye ubuvuzi bw’abavuye ku rugerero (Head of Medical Rehabilitation), yavuze ko iyi gahunda ntaho yari ihuriye n’abigeze kwisuzumisha ngo babashyire muri kimwe mu byiciro. Ngo ahubwo aba bazasuzumwa mu kwa 11.
Yavuze ko iyi gahunda yo gusuzuma abatarigeze bisuzumisha idasanzwe, harimo abatarabimenye n’abandi bafite ibibazo byo mu mutwe bari bandagaye ngo na bo bitabweho. Yagize ati “kubera ko ibi ari ibintu bizamo amafaranga iyo bagushyize mu cyiciro, abadashyizwemo ntibabura gutanga izindi mpamvu. Hari n’ababa barasuzumwe bakagaruka bavuga ko bacikanwe”.
Yanasobanuye kandi ko abagize ubumuga bose bahora basuzumwa buri myaka ibiri. Iri suzuma riba rigamije kureba imiterere y’ubumuga uko imyaka itashye. Yavuze ko rituma habaho guhindurirwa ibyiciro bitewe n’uko bugabanuka cyangwa bwiyongera.
Sugira yatangarije IGIHE ko mu kujonjora bakoresha uburyo buzwi, batanga amanota bakurikije urugingo rwangiritse, utagejeje kuri 30% ntashyirwe mu cyiciro na kimwe. Ibi kandi ni na byo bitangazwa na Dr. Kagambirwa Emmanuel ukuriye itsinda ry’inzobere rishinzwe gusuzuma no gutanga amanota abashyira mu byiciro yadutangarije.
Itegeko No 02/2007 rirengera abamugariye ku rugerero, rigena ingingo ngenderwaho ngo abamugaye bashyirwe mu byiciro. Iri tegeko rinashyiraho itsinda ry’inzobere z’abaganga bagera kuri 5 bashinzwe gushyira mu byiciro abafite ubumuga. Ibyo byiciro bigera kuri bine bagashyirwamo bitewe n’uburemere bw’ubumuga bafite. Gusa buri jonjora ritera impaka nyinshi bamwe mu bamugaye.



















TANGA IGITEKEREZO