00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana b’abakobwa barakangurirwa kwirinda ibibagusha mu bishuko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 February 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Abana b’abakobwa barahamagarirwa kugira intego no kumenya icyo bashaka kugeraho birinda ibibagusha mu bishuko, kugira ngo bazabashe kugira ejo hazaza heza. Ibyo ni bimwe mu byaganiriweho mu nama rusange y’Umuryango uharanira uburere bw’umwana w’umukobwa FAWE Rwanda, yateranye kuri iki cyumweru i Kigali.
Mu nama rusange ibaye ku nshuro ya cyenda, yitabiriwe n’abanyamuryango ba FAWE (Forum for African Women Educationalists), hagarutswe ku byo uyu muryango wagezeho mu mwaka 2011-2012.
Mu (…)

Mu byagezweho harimo ivugurura ry’amategeko agenga FAWE, kongera ibikorwa by’ubuvugizi bukorerwa abana b’abakobwa bahuye n’ibibazo bitandukanye, kubaka ubushobozi bw’umwana w’umukobwa ku buryo na we ubwe yumva ko ashoboye, ishyirwaho rya za clubs zizwi ku izina rya TUSEME n’indi yitwa NA BO NI ABANA mu bigo by’amashuri atandukanye.

Uyu muryango wishimira kandi ko washoboye guha abana b’abakobwa 13 amahirwe yo gukomeza kwiga muri Kaminuza, kwigisha abakobwa kurwanya icyorezo cya SIDA, no kwiyubakira inyubako ikodeshwa ku mwaka miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rhona Nyakulama, umuyobozi wa FAWE Rwanda yavuze ko n’ubwo ibyo byose byagezweho ko ariko hakiri imbogamizi FAWE igihura na zo, zijyanye no kudashobora gufasha abana bose bakenera ubufasha mu myigire yabo, bitewe na bamwe mu baterankunga batubahiriza ibyo biyemeje.

Nyakulama yakomeje avuga ko FAWE ikora ibishoboka byose kugira ngo ibe yabasha kwibonamo ubushobozi bwo kuzuza inshingano zayo zo kwita ku burere bw’umukobwa. Akaba agira inama abanyeshuri bose muri rusange kwiga bafite intego.

Kuri ubu FAWE irateganya ko kugeza mu 2017, izaba imaze kohereza abana bari hagati ya 300 na 500 muri Kaminuza ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo hongerwe umubare w’abana b’abakobwa biga mu mashuri y’imyuga.

FAWE yashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 1997, akaba ari umuryango utegamiye kuri Leta udaharanira inyungu, uharanira guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa.

ORINFOR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages