00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abana bagera kuri miliyoni 200 bakoreshwa imirimo mibi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 7 December 2012 saa 07:45
Yasuwe :

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi , riherutse gushyira ku mugaragaro icyegeranyo kigaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 200 bari mu kigero cy’imyaka itanu n’irindwi bakoreshwa imirimo ibavunnye.
Bamwe muri bo bagerageza kujya mu ishuri, nyamara abagera kuri miliyoni 15 ku isi hose ntibahabwa amahirwe yo kwiga.
Inkuru ya BBC ivuga ko muri rusange umubare w’abana bakoreshwa imirimo mibi wagabanutse ariko mu buryo budashimishije, abakoreshwa iyi mirimo bakaba biganje muri (…)

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi , riherutse gushyira ku mugaragaro icyegeranyo kigaragaza ko abana bagera kuri miliyoni 200 bari mu kigero cy’imyaka itanu n’irindwi bakoreshwa imirimo ibavunnye.

Bamwe muri bo bagerageza kujya mu ishuri, nyamara abagera kuri miliyoni 15 ku isi hose ntibahabwa amahirwe yo kwiga.

Inkuru ya BBC ivuga ko muri rusange umubare w’abana bakoreshwa imirimo mibi wagabanutse ariko mu buryo budashimishije, abakoreshwa iyi mirimo bakaba biganje muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri aka karere k’isi bishoboka ko imibare izakomeza kwiyongera kugera kuri miliyoni 15 mu myaka 10 iri imbere.

Icyo cyegeranyo kivuga ko ku isi hose abarenga miliyoni bari mu kigero cy’imyaka 12 bakoreshwa mu mirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.

Abagera kuri miliyoni ebyiri bo bakora mu mirima muri Afurika y’Uburengerazuba, naho miliyoni 30 bakoreshwa mu mirimo yo mu ngo nk’ababoyi n’abayaya; benshi muri bo bakaba bakunze gukubitwa no gufatwa ku ngufu.

Twashatse kumenya uko mu Rwanda iki kibazo gihagaze, tugerageje kuvugana n’ufite inshingano zo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ntitwamubona.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages