Abana batishoboye bari hagati y’imyaka itatu n’icyenda bo mu Murenge wa Ndera Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bagenewe amatungo y’ihene ku nshuro ya kabiri na “Compassion International” ubinyujije mu mushinga Rw 655 Ndera.
Abana bagenewe ihene zo korora, ni abana basanzwe bafashwa n’uyu mushinga mu rwego rwo kubafasha kubaho neza mu mikurire yabo. Rurangwa Sylvain uhagarariye umushinga wa Compassion International, yatangarije abanyamakuru ko bafasha abana bagera ku 65,000 mu turere 30 two mu Rwanda. Yavuze ko n’ubwo iki gikorwa cyatangiriye mu Murenge wa Ndera kizakomereza mu Rwanda hose.
Ati “ Dufasha abana mu mibereho yabo ya buri munsi ndetse no mu myigire yabo kugeza barangije amashuri yabo makuru. Kubaha ihene ni ukugira ngo bizamure bazamure n’imiryango yabo.
Birori Yamini umuyobozi w’umushinga Rw-655 Ndera, yavuze ko mu kugenera umwana ihene hibanzwe ku bana b’abakene n’imfubyi.
Nyirankindi Cecile wari waje gufatira umwana we ihene yavuze ko urugendo rwabo rwo kugana iterambere rukomeje, ati “ Kuba duhawe ihene bizakomeza kuduteza imbere.”



















TANGA IGITEKEREZO