Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutungo Kamere Kamanzi Sitanisilas, abantu bagera kuri 32 bibo bamaze guhitanwa n’ibiza byabaye mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’igihugu, ibyo biza bikaba byari byiganjemo imvura nyinshi, imyuzure, imiyaga, ndetse n’inkangu.
Ibi minisitiri Kamanzi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyari kigamije gusobanurira abanyarwanda ibirebana n’icyumweru cyo kubungabunga ibidukikije, cyatangiye ku itariki ya 26 Gicurasi kikazasozwa ku itariki ya 5 Kamena ahazaba ari n’Umunsi Mpuzamahanag w’ibidukikije, u Rwanda ruzaba rwizihije ku nshuro ya 40.
Bimwe mu byateje imfu z’aba bantu bagera kuri 32 ni ikibazo cy’iyangirika ry’ibidukikije ryagiye riba hirya no hino, gutura habi ndetse n’imvura yagiye igwa ku buryo butunguranye.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo nk’uko byatangajwe n’inzego zirimo Minisiteri y’Umutungo Kamere, Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije REMA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Umujyi wa Kigali bose baba bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri, ni uko abantu bagomba gukomeza kurushaho kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, bakora imirwanyasuri, kandi bakanatura aheza haboneye hatabangamiye ibidukikije, kandi hadateye ikibazo.
Abatuye ahantu hashobora guteza ikibazo kandi, bazimurwa mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byakomeza gutwara ubuzima bw’abantu.
Muri rusange ibungabungwa ry’ibidukikije riragenda rifata intera ishimishije kuko abantu bamwe bamamaze gusobanukirwa akamaro ko kubyitaho, ariko kwigisha ndetse no gukangurirwa kurinda ibidukikije bikaba ari uguhozaho kuko hari bamwe batarabyumva, nk’uko bitangazwa na Mukankomeje Rose Umuyobozi wa REMA.
Uretse kuba Ibiza byarahitanye abantu, byagiye kandi byangiza ibikorwa remezo birimo amashuri, imihanda, amazu y’abaturage ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Foto:newtimes



















TANGA IGITEKEREZO