Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri, abantu 5 baguye mu kiyaga cya Cyohoha ya Ruguru, babiri bararokoka, undi aburirwa irengero, ubwo bageragezaga kwambukira mu bwato, ngo bapakire inzoga z’Amstel bazijyama mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera.
Mu masaha ya saa munani z’igicuku ni bwo hamenyekanye inkuru ibabaje y’impanuka y’ubwato mu kiyaga cya cyohoha ya ruguru. Iyo mpanuka yabaye ubwo ubwato bwambutsaga inzoga z’Amstel zituruka mu Murenge wa Kamabuye uhana imbibI n’igihugu cy’u Burundi, bazerekeza mu Murenge wa Mayange.
Nk’uko byatangajwe na Ruzingiza Jean Pierre, umwe barokotse iyo mpanuka, ngo ubwato bwabanje gutwara amacasiers 40 y’inzoga z’uwitwa Kayigamba, buzivanye mu Murenge wa Mareba, mu Kagari ka Bushenyi, buzigejeje mu Murenge wa Mayange busubirayo kuzana abanyonzi 7 n’amagare yabo, bageze mu kiyaga hagati, ubwato buribira bagwamo.
Mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru (Hagati ya Mareba, Ngeruka na Mayange) niho habereye impanuka y’ubwato. Muri ubwo bwato harimo abantu 8: Haguyemo abantu 6, imirambo 4 imaze kurohorwa, abandi 2 ntibaraboneka.
Abapfuye ni umusare 1 wo mu Murenge wa Ngeruka n’abaturage ba Ngeruka bari bapakiye ama casiers 40 y’Amastel, basubiyeyo ngo bajye kuzana ba nyir’izo Amstel, bapakira ubwato n’amagare 7 nabo ubwabo baza ari 8. Hanyuma mu ma saa saba z’igicuku ni bwo bambukaga, nta ma julets yabugenewe bari bambaye nibwo bararohama.Ubundi ni icyambu gisanzwe gikoreshwa ku buryo buzwi, kigahingukira mu mu Murenge wa Mayange.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mayange bwasabye abaturage kwirinda gukoresha icyo cyambu nijoro, kandi bagacika ku bucuruzi bwa magendu.
Imvaho Nshya



















TANGA IGITEKEREZO