00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu bagomba kugura ibintu bifite inkomoko izwi bakirinda ’Mycotoxin’

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 26 January 2013 saa 11:50
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda RBS, kirasaba abanyenganda, abahinzi n’abacuruzi kwirinda guhunika ibiribwa ahantu hafite ubukonje bwinshi; kuko ishobora guhumanywa n’uburozi bwa ’mycotoxin’ bwibasira ibiribwa bibitse nabi.
Abaguzi na bo baributswa kugura ibiribwa bifunze kandi bifite inkomoko izwi.
Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe abanyenganda n’abahinzi, yateguwe na RBS kugira ngo basobanurirwe ububi bw’uburozi bwitwa ’mycotoxin’ buhumanya ibiribwa.
’Mycotoxin’ iterwa (…)

Ikigo gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda RBS, kirasaba abanyenganda, abahinzi n’abacuruzi kwirinda guhunika ibiribwa ahantu hafite ubukonje bwinshi; kuko ishobora guhumanywa n’uburozi bwa ’mycotoxin’ bwibasira ibiribwa bibitse nabi.

Abaguzi na bo baributswa kugura ibiribwa bifunze kandi bifite inkomoko izwi.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yagenewe abanyenganda n’abahinzi, yateguwe na RBS kugira ngo basobanurirwe ububi bw’uburozi bwitwa ’mycotoxin’ buhumanya ibiribwa.

’Mycotoxin’ iterwa n’ubukonje bukabije, butera uruhumbu mu myaka ugasanga imwe n’imwe yahinduye ibara. Imyaka ishobora guhumanywa ikiri mu murirma, mu gihe cy’isarura, mu gihe cyo kuyihunika no mu gihe cyo kuyitunganya ngo ihunikwe.

Imyaka ikunze gufatwa n’ubwo burozi ni ibigori, imyumbati, ubunyobwa, ingano, ikawa, soya, imboga, imbuto n’ibindi binyampeke bitandukanye.

Si mu myaka gusa haboneka ’mycotoxin’, kuko no bikomoka ku matungo nko mu mata n’inyama ibonekamo.

Umuyobozi wa RBS Dr Mark Cyubahiro avuga ko ’mycotoxin’ igira ingaruka ku buzima, aho umuntu ashobora guhura n’ uburwayi burimo kumungwa amagufwa, ’cancer ’z’ibihaha n’iz’umwijima.

Dr Cyubahiro akangurira abaguzi kugura ibiribwa bifunze kandi bifite inkomoko izwi, kuko hari ibicuruzwa bifunguye bishobora guhura n’ubwo burozi. Ati «Abaguzi byadufasha dutangiye kujya tugura ibintu bifunze, bizwi inkomoko yabyo kuko ibiribwa bishobora kwandura byavuye mu nganda ari bizima ariko bikandura kubera ko bifunguye».

Umuyobozi wa RBS yibutsa abantu bashobora gutekereza ko ibicuruzwa bifunze bihenda bakagura ibifunguye, akongeraho ko igihenze kurusha ibindi ari ubuzima.

Dr Cyubahiro avuga ko ubu babonye ubushobozi bwo gupima ’mycotoxin’, ku buryo ku bufatanye n’inzego zitandukanye abaturage bazakomeza guhugurwa babwirwa ububi bwayo.

Abahinzi bagirwa inama yo kwirinda gusarurira imyaka hasi, gusarura ibihingwa bitarera kandi abahunika imyaka bakabikorera ahantu hari umwuka n’ubushyuhe bihagije kugira ngo idahura na ’mycotoxin’.

RBS bavuga ko bagiye gushyiraho amategeko na gahunda byo gukora ubugenzuzi mu masoko, aho basanze ibiribwa byanduye bakabikurayo.

25% by’ibiribwa byo ku isi biba bifite uburozi bwa ’mycotoxin’, bigatuma abantu hirya no hino ku isi batakaza ubuzima. 98% by’abaturage bo mu bihugu bya Afurika y’iburengerazuba barwaye indwara zituruka kuri ubwo burozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages