00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyafurika nibo bagomba guteza imbere umugabane wabo-Rose Mukantabana

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 17 September 2012 saa 11:14
Yasuwe :

“Abanyafurika bagomba gushyira hamwe kugira ngo n’abana bazavuka bazasange Afurika izira amakimbirane inzangano na ruswa”.
Hon Rose Mukantabana, Perezida w’umutwe w’abadepite ubwo yatangizaga inama y’amakomisiyo ashinzwe gucunga imari n’umutungo wa Leta mu bihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADCOPAC), Uburengerazuba (WAAPAC) n’Afurika y’Iburasirazuba(EAAPAC, PAC) u Rwanda ruherereyemo, nibwo yatangaje ko Abanyafurika aribo gisubizo cy’umugabane wabo.
Hon. Mukantababana yavuze ko iyi nama (…)

Hon. Mukantababana yavuze ko iyi nama ikwiye kuba umwanya wo kwigira hamwe uburyo ibihugu by’Afurika byakwiyubaka, abana b’Afurika bo mu bihe biri imbere bakazarangwa n’ubuzima bwiza.

Muri iyi nama hagarutswe ku inyerezwa ry’umutungo w’igihugu uba waragenewe ibikorwa binyuranye by’iterambere, nk’uko abafashe ijambo bose mu nama bagiye babigarukaho iki kikaba ari ikibazo kigiye guhagurukirwa.

Depite Nkusi Juvenal, uyoboye PAC mu Rwanda yavuze ko iyi nama igamije kungurana ibitekerezo, ariko ko nta gihugu cyafatiweho urugero rwiza kurusha ibindi, mu buryo bwo gukumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Hon Depite Nkusi Juvenal, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko muri iyi nama bazaganira bakanahuza ibitekerezo kugirango ibyiza bikorwa n’amakomisiyo atandukanye babihurize hamwe bityo babyigiremo.
Nkusi yakomeje avuga ko bazakomeza kugaragaza abakoresha nabi imari n’umutungo bya Leta bakurikiranwe n’aba bishinzwe.

Yagize ati” Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Rwanda hashize umwaka umwe itangiye ariko tumaze gukora byinshi muri uyu mwaka twakoze raporo yabakoresheje nabi imari n’umutungo bya Leta kandi bazakurikiranwa.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta yatangiye mu mwaka wa 2010, ubu ikaba ikomeje kunonosora ibiba byaratangajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages