00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini bahagurukiye ikibazo cy’umutekano muke mu Karere

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 14 November 2012 saa 02:39
Yasuwe :

Abayobozi b’amadini n’imiryango ishingiye ku kwizera banyuranye bo mu Karere k’ibiyaga bigari bateraniye i Kigali mu nama igamije kwigira hamwe umusanzu batanga mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.
Abanyamadini bo mu bihugu byo mu karere, birimo u Burundi, Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda, bahuriye mu nama i Kigali ku wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2012, inama yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).
Mu gihe ariko abanyamadini (…)

Abayobozi b’amadini n’imiryango ishingiye ku kwizera banyuranye bo mu Karere k’ibiyaga bigari bateraniye i Kigali mu nama igamije kwigira hamwe umusanzu batanga mu kwimakaza amahoro n’umutekano mu Karere.

Abanyamadini bo mu bihugu byo mu karere, birimo u Burundi, Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Uganda, Kenya, Tanzania n’u Rwanda, bahuriye mu nama i Kigali ku wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2012, inama yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Mu gihe ariko abanyamadini basabwa kugira uruhare mu gukemura amakimbirane, gushaka amahoro n’umutekano mu Karere, Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umukuru w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, akaba n’umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abari muri iyo nama kutareba ku kibazo cy’umutekano n’amahoro gusa, ahubwo bagomba no kuzirikanwa n’impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme batazi igihe bazavira mu buzima bubi barimo.

Ati “twagize inama na bagenzi bacu b’Abepisikopi muri Kivu zombi, tujya n’i Kinshasa dushaka uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo ari nabyo binatera ubuhunzi byakemuka, ndetse rimwe na rimwe bigonganisha abakirisitu bacu nyamara batazi ibibyihishe inyuma.”

Yongeraho ko ntako batagira ngo bigishe, ariko imbogamizi ari uko abazitara batabasha guhura nabo, batabasha gusha gushyikira ababitera.

Musenyeri Alexis Birindabagabo Perezida w’inama y’Abaporoso mu Rwanda, yakanguriye abanyamadini guhaguruka bagatinyuka bakabwira abashaka kwitwaza ko bakunze Afurika, ko abatuye Akarere bashoboye kwizanira amahoro n’umutekano.

Ati “urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya, uyu ni umwanya wo kugira icyo dukora nk’amatorero, ntidukomeze kureka ibihugu bikize (ibihugu by’u Burayi na Amerika) bitugaraguza agati uko byishakiye.”

Umwe mu banyamadini waturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, harangwa umutekano muke, Rev. Pasitori Kisanga Mutekulwa Boanerges yatangarije itangazamakuru ko ntako abanyamadini batarimo kugira, ngo ikibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko mu Burasirazuba gikemuka, ati “Imana ishobora byose, twizeye ko n’ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo bitayinanira.”

Pro Shyaka Anastase uyobora RGB

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru wa RGB yatangaje ko abayobozi b’amadini n’imiryango ya gikirisitu itandukanye bavuye mu bihugu byo mu karere bateranye kugira bahuze ingufu amadini afite mu guhindura no kuyobora ibitekerezo by’abayoboke bayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .