Musenyeri w’Itorero Abangilikani mu Rwanda, Rwaje Onésphore, yibukije mu biganiro byahuje abanyamadini ko idini ritabereyeho gushaka amafaranga, ahubwo ko rifite inshingano zo gutanga ubutumwa bwera.
Nk’uko The New Times, ibitangaza Musenyeri Rwaje yabisabye abanyamadini, ubwo bari mu biganiro by’abayobozi abamadini barenga 50 mu biganiro bagiranaga mu Cyumweru cyahariwe Demukarasi n’Amahoro.
Rwaje ati “Ubuyobozi bw’amadini n’umuhamagaro w’Imana, ni ukwigisha Ijambo ry’Imana ntabwo ari ugushakisha ifaranga. “
Rwaje akomeza avuga ko hari amahame ya Bibiliya abuza abayobozi b’amadini gukoresha idini nk’uburyo bwo gushaka amafaranga mu bayoboke.
Ariko Rwaje atangaza ko abayobozi b’amadini bafite uburenganzira bwo gukora ibikorwa bibazanira inyungu (business), ariko batavanga umurimo w’Imana n’inyungu zabo.
Ibyo uyu muyobozi w’Itorero rya Giskirisitu abihuza na Mufti w’Abayisilamu mu Rwanda Sheikh Gahutu Abdul Karim.
Mufti w’u Rwanda Sheik Gahutu ati “ Abayisilamu n’Abakirisitu ni abavandimwe, bagomba gukurikiza ibitabo bitagatifu byigisha amahoro n’urukundo bakubaha ubuzima bwa muntu.”
Mufti w’u Rwanda avuga ko yibukije kandi ko n’amadini atagomba guharira Leta ibirebana na Demukarasi n’imiyoborere myiza. Avuga ko bashobora gutanga umusanzu wabo bifashishije inyigisho zabo.
Ibiganiro byahuje abanyamadini byari byateguwe na Ikigo cy’Igihgu gishinzwe imiyoborere RGB, mu kwitegura umunsi mpuzamahanga w’Amahoro ku Isi, wizihizwa ku itariki ya 21 Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO