00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamadini ntibaravuga rumwe ku cyateye jenoside

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 16 June 2012 saa 03:55
Yasuwe :

Mugihe inkiko Gacaca zigeze ku musozo hakomeje ibiganiro bitangwa aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2012 hari hatahiwe abanyamadini ariko ntibahuriza ku kintu kimwe cyatumye abayoboke babo bijandika muri jenoside.
Mufti w’u Rwanda Sheik Gahutu Abdou Karim atangaza ko umuntu wemera Imana adashobora kwica mugenzi we. Atanga impamvu yatumye jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yaretewe n’uko abantu batahaye agaciro imbago z’Imana, batakurikije imyizerere nyayo kandi ko (…)

Mugihe inkiko Gacaca zigeze ku musozo hakomeje ibiganiro bitangwa aho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2012 hari hatahiwe abanyamadini ariko ntibahuriza ku kintu kimwe cyatumye abayoboke babo bijandika muri jenoside.

Mufti w’u Rwanda Sheik Gahutu Abdou Karim atangaza ko umuntu wemera Imana adashobora kwica mugenzi we. Atanga impamvu yatumye jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yaretewe n’uko abantu batahaye agaciro imbago z’Imana, batakurikije imyizerere nyayo kandi ko basuzuguye inyigisho z’idini bahawe ahubwo bagahitamo kuba inshuti za shitani, sekibi.

Reverand Pasteur Murenzi Joli , uhagarariye amatorero y’abarokore mu Rwanda, we asanga impamvu yateye jenoside ari uko abanyamadini n’amatorero bivanze muri politiki mbi yari mu gihugu bakibagirwa inshingano zabo zo kwigisha ijambo ry’Imana . Bibagirwa agaciro ka muntu.

Padiri Gasana Vincent avuga ko mu gihe cy’imirimo y’inkiko Gacaca, komisiyo y’ubutabera n’amahoro ayobora, yagize uruhare runini nk’indorerezi, ikangurira abakristu kwitabira inkiko Gacaca, bavugisha ukuri, batabeshera abandi.

Reverand Pasteur Joël Sengoga asobanura ko icyo ubu bakora ari ugushimira Imana ko Inkiko zisojwe neza no gusaba imbabazi Imana ku bibi byose byakozwe.
Avuga kandi ko ikigamijwe ubu ari uburyo bwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside hatangwa inyigisho zivuguruza ibibi, hakavugwa ukuri nyako, no kurwanya ibitekerezo byaryanishja Abanyarwanda.

Abanyamakuru bashatse kumenya uko abayobozi b’amadini n’amatorero babonye imikorere y’inkiko Gacaca, bose bemeza ko yagenze neza ariyo gushimira n’ubwo bwose ngo nta byera ngo de.

Kiliziya gatorika yakunzwe gushyirwa mu majwi ko idasaba imbabazi ku byabaye, abayobozi bayo bavuga ko Kiliziya atari yo yakoze amakosa, ko ahubwo nayo yayakorewe itakaza abakristu bayo n’ibikoreshjo byabo. Bavuga ko abakoze ibyaha bagomba kubihanirwa ku giti cyabo.

Ubutumwa bose bahurizaho n’uko bagiye kwongera ingufu mu nyigisho baha abayoboke babo,gukomeza kuvugisha ukuri n’ubwo bwose imirimo y’inkiko Gacaca isojwe ko ariko icyaha cya Jenoside cyo kidasaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages