Abafite amahoteli, amaresitora n’utubari; barasabwa kwikosora mu buryo batanga serivisi kuko serivisi mbi itobera igihugu ikagabanya abakigana iyo bakiriwe nabi.
Ibi babisabwe na Hategeka Emmanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi mu nama iyi Minisiteri yagiranye n’abashora imari muri ibi bikorwa.
Hategeka yasobanuriye abakora imirimo nk’iyi ko hakiri ikibazo cy’abakiriya mu Rwanda bavuga ko bakirwa nabi, nyamara ngo ntibyagakwiye kuko umukiriya ari umutware w’umuha serivisi.
Abafite amahoteli, utubari n’amaresitora ; bavuga ko gutanga serivisi mbi akenshi biterwa n’ubumenyi budahagije ku mitangire yayo. Ibi ngo biboneka ku bakozi bashya bashyirwa mu kazi mu rwego rwo kwirwanaho, nyuma yo gusezera kwa bamwe badateguje.
Bimwe mu bishobora gukosora iki kibazo harimo kwibumbira mu ishyirahamwe ry’abakora imirimo nk’iyi, kuko ngo mu mashyirahamwe bashobora kuhungukira inama n’amahugurwa ku mitangire ya serivisi nziza bakira ababagana, nk’uko byagaragajwe na Havugimana Uwera Francine ufite hoteli Impala mu mujyi wa Kigali.
Icyakora nanone abafite ibi bikorwa bavuga ko badatumirwa mu nama zibibashishikariza kenshi, ariko ngo n’abatumirwa boherezayo abakozi badashobora kubafatira ibyemezo.
Mu gushakira umuti iki kibazo, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi yatangarije IGIHE ko hafashwe ingamba, ubu hakaba harashyizweho akanama ka ba nyir’ibi bikorwa kaziga ku ishyirahamwe ryabo n’ukuntu ryakwitabirwa kurushaho.
Avuga kandi ko asanga iri shyirahamwe rizaba urubuga ruzabafasha gukemura ibibazo bavuga ko bafite, birimo icyo guhabwa inguzanyo na banki kuko abafite amahoteli bavuga ko bazihabwa bigoranye ndetse bakanahabwa igihe gito cyo kwishyura.
Mu rwego rwo kubiba mu Banyarwanda umuco wa serivisi nziza hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga yiswe “Na yombi, akirana urugwiro abakugana”, igamije gushyira serivisi ihabwa abakiriya ku mwanya wa mbere no guhindura imyumvire n’imyitwarire by’abatanga serivisi.



















TANGA IGITEKEREZO