00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamakuru bitwaye neza bahawe ibihembo

Yanditswe na

Dusabimana Claver

Kuya 4 May 2012 saa 10:32
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi, ari nawo Munsi Mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bagaragaje ubuhanga mu mwuga wabo mu bari barushanyijwe bahawe ibihembo. Iki akaba ari igikorwa cyateguwe ku nshuro ya mbere n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda.
Abanyamakuru bahawe ibihembo bishimiye ibihembo ku buryo hari n’abahembwe mu buryo batari babyiteguye. Gakwaya André ukora muri Rwanda News Agency yatangarije IGIHE ko atari yiteze ko ahabwa igihembo cya kabiri (…)

Ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi, ari nawo Munsi Mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bagaragaje ubuhanga mu mwuga wabo mu bari barushanyijwe bahawe ibihembo. Iki akaba ari igikorwa cyateguwe ku nshuro ya mbere n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda.

Abanyamakuru bahawe ibihembo bishimiye ibihembo ku buryo hari n’abahembwe mu buryo batari babyiteguye. Gakwaya André ukora muri Rwanda News Agency yatangarije IGIHE ko atari yiteze ko ahabwa igihembo cya kabiri nyuma y’uwabaye uwa mbere, ari we Etienne Gatanazi wa Televiziyo y’u Rwanda.

Ati “Byantunguye kuba nahawe iki gihembo, kuko nitabiriye uyu muhango nk’abandi bose n’ubwo nanjye nari natanze inkuru”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Emmanuel Mugisha yatangarije IGIHE ko ibi bihembo byatanzwe mu mucyo, kuko abakoze ijonjora bashingiye ku mategeko n’amabwiriza bigenga umwuga w’itangazamakuru.

Muri uwo muhango wo gutanga ibihembo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni uherutse guhabwa izi nshingano z’itangazamakuru, yashimiye abanyamakuru bitwaye neza, maze muri rusange abasezeranya ko bazakomeza gukorana mu rwego rwo kugira ngo hubakwe iterambere no kwihesha agaciro.

Minisitiri Musoni yagarutse ku mahame ngengamikorere y’itangazamakuru, asobanura ko ari ingirakamaro kandi ari ngombwa kuyubahiriza. Ati: “Umwuga w’itangazamakuru ni ugukomeza kuwubaka ukagira agaciro bityo n’uwahura n’umuntu uwukoramo agasanga arasobanutse”.

Minisitiri kandi, yavuze ko harimo gutegurwa inama yo mu rwego rwo hejuru yo kuzunguranamo ibitekerezo ku kuntu itangazamakuru ryatezwa imbere.

Abanyamakuru bahawe ibihembo, abenshi ni abakora ku maradiyo ariko cyane cyane muri ORINFOR. Muri bo hari Tidjara Kabendera ukora kuri Radio Rwanda, Louise Nganyira, Ntirenganya Emma Claudine ukora kuri Radio Salus. Hari kandi n’abandi batandukanye bahembwe barimo Gerard Rugambwa wa La Nouvelle Releve, Marie Josée Uwilingira wa Kigali to Day, Muhirwa Terence wahize abandi mu bijyanye n’umuco ukorera kuri Radio Salus, abo muri The new Times, n’abandi.

Emmanuel Rushingabigwi wari uhagarariye itsinda ryatoranyije inkuru zarushije izindi, yavuze ko hari ibyo bagendeyeho mu gutoranya inkuru zarushije izindi. Avuga ko ibyo bitagaho cyane byari ukureba niba inkuru yujuje ibisabwa birimo kuba itabogamye, kandi ifite icyo ihindura ku buzima bw’abaturage.

Yavuze kandi ko mu nkuru zari zoherejwe n’abanyamakuru muri iryo rushanwa hari harimo umwe mu barushanwaga wateruye ahandi inkuru maze aziyandikaho, ibyo rero ngo ni amakosa mabi cyane, asaba abayobozi b’ibitangazamakuru guhagurukira icyo kibazo.

Amwe mu mafoto:

Etienne Gatanazi Umunyamakuru w'Umwaka

Foto:Ntirenganya E.C


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages