Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gashyantare, u Rwanda ruri bwakire impunzi 163 ziturutse mu bihugu bituranyi aribyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Impunzi108 zabaga mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, biteganyijwe ko mbere ya saa sita zakirwa mu nkambi ya Nkamira bambukiye ku mupaka wa Rubavu, na ho impunzi 55 zirakirirwa ku mupaka wa Gatuna baturutse mu gihugu cya Uganda.
Izi mpunzi zakirirwa ku mupaka wa Gatuna zirahita zijya gucumbikirwa mu kigo cya Croix Rouge i Kigali, mu gihe kingana n’iminsi itatu mbere yo kwerekeza mu miryango bakomokamo.
Nk’uko bitangazwa na MIDIMAR, ngo izi mpunzi zose zihabwa ibiribwa bimara amezi atatu, bigizwe n’ibishyimbo, ibigori, amavuta ndetse n’ibikoresho by’ibanze byo mu rugo bigizwe n’amasafuriya, ibiringiti n’ibikoresho byo kuvomeramo amazi.
Ikidasanzwe mu kwakira impunzi ni uko ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) gifatanije na MIDIMAR, babanza kwandika amazina y’impunzi no gufotorwa bakazagera aho bakomoka bahasanga indangamuntu zabo zaramaze kuhagera. Bakaba bahabwa igipapuro gisimbura indangamuntu mbere y’uko bagezwa mu miryango bakomokamo.



















TANGA IGITEKEREZO