Abanyarwanda 85 b’impunzi babaga mu nkambi ya Nakivale muri Uganda ku itariki ya gatanu Ukuboza 2012 batahutse mu Rwanda binjirira ku mupaka wa Gatuna, bakirwa na Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano ndetse n’ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku mpunzi UNHCR.
Abagore n’abana 60 n’abagabo 25., bari bafite umunezero w’uko batahutse.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi ku bufatanye na UNHCR bafasha abanyarwanda batahuka gusubira mu buzima busanzwe.
Mbere y’uko basubira ku ivuko barabanza bagacumbikirwa bakaruhuka, ubundi bagahabwa impamba irimo ibyo kurya by’amezi atatu birimo ibishyimbo, ibigori n’amavuta yo guteka. Bahabwa kandi amasabuni n’ibikoresho byo mu gikoni, kandi bagafashwa gusubira iwabo aho bavuka.
Ndayambaje Bernard Placide, umukozi ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abatahutse, avuga ko bakomeza no gufasha abatahutse babashyira mu bikorwa bya leta byo guteza imbere abaturage.
Impunzi z’abanyarwanda zikiri mu buhungiro zikomeje gushishikarizwa gutahuka kuko igihugu cyabo gifite umutekano, kandi cyiteguye kubafasha gutahuka no gusubira mu buzima busanzwe.
Mu mwaka wa 2012 hamaze gutahuka impunzi z’abanyarwanda bagera ku 10 545, harimo 327 baturutse muri Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO