Ambasaderi Habineza Joseph asanga kugirango Abanyarwanda barusheho gutera imbere bakwiye kwitinyuka kandi ntibatinye guhura n’ingaruka mu bushabitsi (business); ibi yabitangaje mu gikorwa cyo gusangira (dinner) cyahuje Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’abashoramari bo mu gihugu cya Nigeria bahuriye muri The Nigerian Economic Summit Group muri Serena Hotel.
Clare Akamanzi, umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RBD mu kubaha ikaze wavuze ko yizeye byinshi mu mubano w’icyo kigo n’aba bashoramari kandi bizarushaho kwagura ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
At:”Twizeye ko nyuma yo kuza tuzabona abandi bashoramari benshi”.
Joseph Habineza yagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Nigeria ndetse na byinshi bihuza Prezida Paul Kagame na Goodluck Jonathan; yanashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Nigeria kuri ubu uri nta makemwa.
Gusa yasabye Abanyarwanda kwitinyuka ntibishimire kubona abo Banyanigeriya baje gushora imari mu Rwanda gusa ngo bumve ko bo batajyayo kandi nabo hari byinshi bashobora kujyanayo.
Ati:”icyo wajyanayo cyose hari isoko rinini cyane kandi n’amafaranga arahari, icyangombwa ni uko ujyanayo ikintu cyiza, ikintu bakeye, badafite”.
Joseph Habineza avuga ko akurikije ubunararibonye afite ku gihugu cya Nigeria yagira Abanyarwanda inama yo kubanza gutinyuka kuvuga icyo batekereza kandi ntibatinye kugira ingaruka kugera bahamije intego.
Yaboneyeho kandi no kumara impungenge Abanyarwanda ko ibibazo by’umutekano bikomeje kuvugwa muri Nigeria nta ngaruka byabagiraho kuko ahanini atari bo biba bigenewe by’umwihariko.
Foluso Phillips, umuyobozi mukuru wa The Nigerian Economic Summit Group we asanga u Rwanda ari ahantu heza ho gukorera ubushabitsi; akomeza avuga ko bafite gahunda yo gushora imari mu buryo bwagutse kandi u Rwanda ni hamwe mu ho bifuza gushora imari.
Ati:” Twe dufite amafaranga, twaje mu Rwanda kugirango turebe aho twashora imari, handi twasanze hari byinshi twashoramo imari”.
Foluso Phillips asanga Abanyafurika bakwiye kurushaho kwanga inkunga z’abanyamahanga, ati:”ntidukeneye inkunga dukeneye ubucuruzi, aho kutuzanira amamiliyoni baje kuyadufashisha nibaze bayashoremo imari”.























TANGA IGITEKEREZO