00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barakangurirwa gufata amasoko y’amazi neza

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 15 December 2012 saa 08:39
Yasuwe :

Minisiteri y’umutungo kamere MINERENA, irakangurira Abanyarwanda gufata neza amasoko y’imigezi bakabigira ibyabo kuko amazi ari isoko y’ubuzima.
Ibi biri mu byizweho mu mahugurwa yari agamije ku kwiga uburyo bwo gufata neza amasoko n’uburyo bwo gusukura amazi.
Ushinzwe umutungo kamere w’amazi muri MINERENA, yavuze ko amazi ari yo soko y’ubuzima, ati “Amazi ari muri bimwe bigize ubuzima bwa muntu. Amazi ni ubuzima, tudafite amazi nta buzima twaba dufite. Kugira ngo dukomeza (…)

Minisiteri y’umutungo kamere MINERENA, irakangurira Abanyarwanda gufata neza amasoko y’imigezi bakabigira ibyabo kuko amazi ari isoko y’ubuzima.

Ibi biri mu byizweho mu mahugurwa yari agamije ku kwiga uburyo bwo gufata neza amasoko n’uburyo bwo gusukura amazi.

Ushinzwe umutungo kamere w’amazi muri MINERENA, yavuze ko amazi ari yo soko y’ubuzima, ati “Amazi ari muri bimwe bigize ubuzima bwa muntu. Amazi ni ubuzima, tudafite amazi nta buzima twaba dufite. Kugira ngo dukomeza kubungabunga ubuzima bwacu, amazi ari muri bimwe bigomba kwitabwaho na buri muntu.”

Bimwe mu byizweho bigiye gushyirwamo imbaraga na Minisiteri y’ibikorwa remezo harimo kurebera hamwe uburyo amazi yafatwa neza, uburyo amazi yabikwa ndetse no gutoza Abanyarwanda gufata amazi nk’ubukungu bukomeye bwa muntu.

Mupfasoni Liliose, umukuru w’ihuriro Nyarwanda rigamije kwita ku mazi akaba anashinzwe ibidukikije amashyamba n’amazi muri MINERENA, yatangarije Abanyamakuru ko bitewe n’akamaro amazi afite mu buzima bwa muntu agomba kwitabwaho cyane.

Mupfasoni agira Abanyarwanda inama yo kwitabira gukoresha ifumbire y’imborera, kuko ari yo itangiza amazi.

Amahugurwa agamije ku kubungabunga amazi akaba yarateguwe na Minisiteri y’Ibikorwa remezo n’umutungo kamere ku bufatanye n’umuryango w’Abaholandi SNV hamwe n’umushinga Wash.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages