Abanyarwanda barakangurirwa kumenya isano bafitanye n’abadepite bitoreye, bakamenya ko kuba bari mu Nteko Ishinga Amategeko bariyo kubwo kubavuganira no kumenya ibibazo byabo bigakemurwa.
Ibi byagarutsweho na Munyaneza Charles Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gutangiza amahugurwa y’abazahugura abandi mu turere, ku matora y’Abadepite ateganijwe umwaka utaha wa 2013.
Munyaneza Charles yagize ati ”Dutangije amahugurwa ku bazahugura abandi mu turere ku matora y’abadepite ateganijwe, kugira amatora azagende neza kurusha amatora yayabanjirije. Aya mahugurwa kandi agamije gusobanurira Abanyarwanda kumenya isano bafitanye n’abadepite bitoreye ngo babahagararire mu Nteko Ishinga Amategeko, ikindi aya mahugurwa azadufasha ni ugusobanurira abaturage amategeko agenderwaho mu matora,isano ibaha hagati y’amatora na Demokarasi”.
Munyaneza yashimangiye ko akurikije igihe batangiriye kwitegura amatora y’abadepite, bizajya kugera ku munsi nyirizina w’amatora nta gisigaye cyayabangamira.
Muri aya mahugurwa abari bayitabiriye baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu, bakaba bagaragaje zimwe mu mbogamizi zituma igihe cy’amatora kigera abaturage batarasobanukirwa neza ibyo bagomba kubo batora .
Bimwe mu bibazo byagaragajwe, ni aho abahugurwa ngo bahugure abandi batabikora uko bikwiye, ndetse n’imfashanyigisho ku matora ziba zidahagije.
Amatora y’abadepite ategerejwe mu mwaka utaha 2013, muri Nzeri hakaba hazatorwa abadepite bagera kuri 53 baturutse mu mashyaka atandukanye yemewe mu Rwanda. Amatora aheruka ni ayo mu mwaka 2008.



















TANGA IGITEKEREZO