00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barasabwa gutegereza Peteroli yo mu Kivu bihanganye

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 20 December 2012 saa 10:51
Yasuwe :

Guhera mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwagiye rukora ubushakashatsi butandukanye mu kiyaga cya Kivu bugamije kureba niba muri iki kiyaga hashobora kuba haboneka Peteroli.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere mu ishami rya jewoloji na mine, Dr. Biryabarema Michael, yemeza ko ibimenyetso byamaze kugaragara bitanga icyizere ariko agasaba Abanyarwanda gutegereza bihanganye kuko ari igikorwa gisaba ubwitonzi n’ubushakashatsi bihambaye. Ati ”Ntago turabona Peteroli, ariko dufite (…)

Guhera mu mwaka wa 2008, u Rwanda rwagiye rukora ubushakashatsi butandukanye mu kiyaga cya Kivu bugamije kureba niba muri iki kiyaga hashobora kuba haboneka Peteroli.

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere mu ishami rya jewoloji na mine, Dr. Biryabarema Michael, yemeza ko ibimenyetso byamaze kugaragara bitanga icyizere ariko agasaba Abanyarwanda gutegereza bihanganye kuko ari igikorwa gisaba ubwitonzi n’ubushakashatsi bihambaye. Ati ”Ntago turabona Peteroli, ariko dufite ibimenyetso biduha icyizere ko ihari.”

Biryabarema yerekana ko igice cy’ubushakashatsi ubu cyarangiye cyari kigamije guteza umutingito (Seismic shooting) ku rutare ruri munsi y’ikiyaga cya Kivu, bikaba byaragaragaye ko imbere muri urwo rutare hari ikintu (Peteroli) kirimo.

Agira ati “Iki gikorwa cyari kigamije kureba aho peteroli ishobora kuba yirundiye. Twavumbuye urutare rufite ibirometero bibiri tukaba dutekereza ko kurutobora bishobora kudutwara imyaka ibiri.”

Kuba u Rwanda ruvugwa ko na rwo rushobora kuba rufite peteroli biterwa n’uko ruherereye mu cyerekezo kimwe n’ibihugu byamaze kugaragaramo uwo mutungo.

Avuga ku nyigo zakozwe zigamije gusuzuma niba mu ishyamba rya Nyungwe na ho haba hari peteroli, Biryabarema at ”Ibisubizo byavuyemo byagaragaje ko nta peteroli iri muri Nyungwe ahubwo aho duhanze amaso ni mu kiyaga cya kivu.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages