00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barasabwa kwima amatwi abavuga nabi u Rwanda

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 13 April 2013 saa 10:11
Yasuwe :

Mu biganiro by’umugoroba wo kwibuka mu murenge wa Kimihurura, Umuyobozi wa IBUKA muri uwo murenge yasabye abanyarwanda kwima amatwi abanyamahanga bavuga nabi u Rwanda, ko bagamije gusenya no kurusubiza mu mwiryane.
Niyitanga Salton umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kimihurura yavuze ko abavuga nabi ingabo z’u Rwanda bagamije kurusenya. Ati “Ndasaba abaturage ba Kimihurura n’Abanyarwanda muri rusange, kwima amatwi abanyamahanga bavuga u Rwanda nabi n’ingabo z’u Rwanda, kandi ari zo zatumye (…)

Mu biganiro by’umugoroba wo kwibuka mu murenge wa Kimihurura, Umuyobozi wa IBUKA muri uwo murenge yasabye abanyarwanda kwima amatwi abanyamahanga bavuga nabi u Rwanda, ko bagamije gusenya no kurusubiza mu mwiryane.

Niyitanga Salton umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kimihurura yavuze ko abavuga nabi ingabo z’u Rwanda bagamije kurusenya. Ati “Ndasaba abaturage ba Kimihurura n’Abanyarwanda muri rusange, kwima amatwi abanyamahanga bavuga u Rwanda nabi n’ingabo z’u Rwanda, kandi ari zo zatumye ihagaraga. N’aha turi uyu munsi wa none ni uko bahagaritse Jenoside.” Yakomeje gusaba ko Abanyarwanda bakwiye kwamagana abo banyamahanga, kuko bagamije gusubiza igihugu mu mwiryane.

Mapambano Nyiridandi, umuyobozi w’umurenge wa Kimihurura na we yavuze ko uyu murenge ufite amateka yihariye ya Jenoside. Yagize ati “Abahungiye aha mu kigo cy’Abaseriziyani bari bazi ko bazarokoka, kuko cyari ikigo cy’abapadiri, ariko baje kubasiga kimwe n’ingabo za MUNUAR, Interahamwe zirabahasanga zirabica.

Ikindi cyabaye umwihariko mu murenge wa Kimihurura ni ubwicanyi bwakozwe n’ingabo zarindaga Perezida, ku buryo nta muntu wabashije kurokoka.

Umugoroba wo kwibuka, waranzwe n’urugendo rwatangiriye kuri KBC, hatangwa ubuhamya bw’abarokokeye ku musozi wa Kimihurura, nyuma baza no gucana urumuri rw’icyizere, rwacanwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. General Charles Kayonga.

Abatutsi baguye mu murenge wa Kimihurura bagera kuri 465, ubwicanyi bukaba bwatangiye mu ijoro ryo kuva tariki ya 6 Mata kugeza 4 z’ukwezi kwa 7.

Muri uwo mugoroba wo kwibuka, hanamuritswe indirimbo yo kwibuka yakorewe abiciwe mu murenge wa Kimihurura, indirimbo yaririmbwe na Eric Senderi ikaba ivuga amazina y’abatutsi bishwe muri uwo murenge.

Lt Gen Charles Kayonga Umugaba mukuru w'ingabo acana urumuri rw'icyizere
Nyiridandi Mapambano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimihurura
Niyitanga Salton, Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Kimihurura
Hacanwe urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages