00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batagira akazi barakangurirwa kwitabira umunsi w’isoko ry’akazi

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 December 2012 saa 11:15
Yasuwe :

Urubyiruko rwibumbiye muri ‘Job in Rwanda,’ rurasaba Abanyarwanda batagira akazi kwitabira umunsi w’isoko ry’akazi.
Uyu munsi uzahuza abantu bose mu byiciro byose bashaka akazi ndetse n’abakoresha bashaka abakozi, ukaba uzabera ku isomero rikuru ry’igihugu (National Library) ku Kacyiru ku itariki ya kane Mutarama 2013.
Job in Rwanda ivuga ko iki gikorwa cyateguwe nyuma y’aho baboneye ko ubwo byari byageragejwe mu mwaka wa 2011 iki gikorwa cyatanze umusaruro ugaragara, abantu bamwe (…)

Urubyiruko rwibumbiye muri ‘Job in Rwanda,’ rurasaba Abanyarwanda batagira akazi kwitabira umunsi w’isoko ry’akazi.

Uyu munsi uzahuza abantu bose mu byiciro byose bashaka akazi ndetse n’abakoresha bashaka abakozi, ukaba uzabera ku isomero rikuru ry’igihugu (National Library) ku Kacyiru ku itariki ya kane Mutarama 2013.

Job in Rwanda ivuga ko iki gikorwa cyateguwe nyuma y’aho baboneye ko ubwo byari byageragejwe mu mwaka wa 2011 iki gikorwa cyatanze umusaruro ugaragara, abantu bamwe na bamwe bakabona akazi biciye muri iyi nzira yo guhuza abantu bashaka akazi n’abakoresha bashaka abakozi.

Tubane Chance, umuhuzabikorwa w’iki gikorwa, yatangarije IGIHE ko nta muntu n’umwe uhejwe.

Ati “Uyu munsi wo ku itariki ya kane Mutarama uzaba ari umunsi wo kubonana amaso ku maso hagati y’abakozi n’abakoresha; abantu bose bashaka akazi bazaze bameze nk’abantu bagiye gukora ikizamini cy’akazi. Kuri uyu munsi nta muntu n’umwe uhejwe yaba yarize ndetse n’abatarabashije kugira amahirwe yo kwiga bazaba bafite amahirwe yo kubonana n’abakoresha bashaka abakozi.”

Tubane yavuze ko ushobora kuba utarize ariko ukaba wakora isuku bityo asaba abantu kutitinya. Ati “Ushobora kuba uzi gutwara imodoka, ushobora kuba uzi guteka ndetse n’ibindi ugahura n’umukoresha ugukeneye.”

Uru rubyiruko ruvuga ko usibye kubona akazi kuri uyu munsi hazatangwa n’amahugurwa ajyanye n’uburyo umuntu ashobora kubona akazi mu gihe yumvise itangazo ndetse n’igihe agiye mu kizamini cyamuhesha akazi.

Nyinawumuntu Grace ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Job in Rwanda avuga ko abantu badakwiye kuza bafite imyumvire y’uko agomba kuhava abonye akazi, ati “Uzaze wumva ko nugira amahirwe uri bubone akazi.”

Umwaka wa 2011 iki gikorwa cyo guhuza abantu bashaka akazi n’abakoresha bashaka abakozi wari witabiriwe n’amabanki ndetse n’amakompanyi atandukanye arimo nka MTN, TIGO, BRALIRWA ndetse n’ibindi bigo bitandukanye. Uyu mwaka na guverinoma izitabira iki gikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages