00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Abanyarwanda turambiwe no guhabwa Serivisi mbi” Dr. Habumuremyi Pierre Damien

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 27 November 2012 saa 08:55
Yasuwe :

Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2012 yasabye abatanga serivisi zitandukanye kurushaho kuzinoza, by’umwihariko inzego z’abikorera bigaragara ko zikiri hasi mu gutanga serivisi neza. Minisitiri w’intebe yagarutse ku nama nyinshi zateranye zivuga ku gutanga serivisi neza, avuga ko ubu igihe kigeze inama zigahagarara hakagenzurwa uko imyanzuro yazivuyemo yashyizwe mu bikorwa.
Dr. (…)

Minisitiri w’intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien, mu nama yagiranye n’abayobozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2012 yasabye abatanga serivisi zitandukanye kurushaho kuzinoza, by’umwihariko inzego z’abikorera bigaragara ko zikiri hasi mu gutanga serivisi neza.

Minisitiri w’intebe yagarutse ku nama nyinshi zateranye zivuga ku gutanga serivisi neza, avuga ko ubu igihe kigeze inama zigahagarara hakagenzurwa uko imyanzuro yazivuyemo yashyizwe mu bikorwa.

Dr. Habumuremyi Pierre Damien yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 ikigero cyo gutanga serivisi nziza cyagaragazaga ko Abanyarwanda bari ku kigereranyo cya 66,2%, mu mwaka wa 2012 iki kigereranyo kikaba cyarazamutse kikagera kuri 70,42%.

Minisitiri w’Intebe ariko yavuze ko uru rwego atari rwo rukenewe, ati “ Ibi ntabwo bikwiye! Kuki ikigereranyo kitazamuka ngo bibe 100%?”

Nk’uko ikigo cy’u Rwanda cy’iterambere RDB cyabigaragaje, serivisi itangwa n’abikorera iri ku gipimo cya 51,2 %.

Minisitiri w’intebe yavuze ko ibi bitangaje kubera ko muri izi nzego byakabaye “Mpa nguye”, kuko ho biba bikwiye ko ukorera umuntu ikintu na we akakwishyura amafaranga. Dr. Habumuremyi yasabye izi nzego kwikosora byabananira Leta ikabakosora.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka kugeza muri Gashyantare umwaka utaha mu Rwanda hagiye gukorwa igenzura rigamije kureba uko ingamba zafashwe mu nama zashyizwe mu bikorwa. Yavuze ko abo bizagaragara ko bakora neza bazabihemberwa, naho abo bizagaragara ko bakoze nabi bakabihanirwa.

Hamwe mu ho Minisitiri w’Intebe yavuze hagomba kongerwa imbaraga mu gutanga serivisi ni kwa muganga, mu kigo gifite inshingano ku mazi n’amashanyarazi EWSA, ikigo gishinzwe kwandika ubutaka, RSSP, ndetse no mu bigo bya Leta na za Minisiteri zishinzwe kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Minisitiri w’intebe yibukije agaciro k’umukiriya, yifashisha imwe mu nteruro Umuhinde Gandhi yasize avuze ati “Umukiriya ni umushyitsi w’umunyacyubahiro; ntabwo ari twe tumugenga ahubwo aratugenga, iyo aje atugana ntabwo aba aje kubangamira akazi kacu, ni we dukorera iyo tumufasha ntabwo tuba tumuha ibyo adakwiriye ahubwo ni we utugirira neza iyo aduhaye umwanya wo kugira icyo tumukorera.” Dr. Habumuremyi yasabye Abanyarwanda gukurikiza iyi nyigisho ya Gandhi.

Isuzuma rizakorwa ku ishyirwa mu bikorwa rya serivisi nziza rizatangira muri uku kwezi tugiye kujyamo ku Kuboza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages